Abana batatu aribo Joanna Kanobayita, na Tania Niyigena ndetse Gaviana Gatsimbanyi biga mu ishuri rya Green Hills bacishije imfasanyo yabo muri Caritas Kigali yo gufasha abakene.
Igitekerezo cyo gutanga imfashanyo ihabwa abatishoboye cyaturutse ko aba bana ku ishuri bigaho rya green Hills bababwiye gukora umushinga umwe muri bo akora umushinga wo gufasha abakene.
Umwe muri aba bana bamubajije aho yakorera uwo mushinga yasubije ko yawukorera muri Caritas.
Ababyeyi be bashakishije aho Caritas ikorera maze biyemeza guherekeza abo bana bazanye ibyo kwiyorosa 2 (couvre lits) n’uducapu 2 turimo imipira yo kwifubika.
Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien umubozi wa Caritas Kigali yishimiye iki gikorwa cy’aba bana bagize umutima wo gufasha abakene.
Ati” aba bana bagombye kubera abantu bose urugero ko gutanga ndetse no gufasha ababaye atari ukugira byinshi ahubwo ari ukugira umutima utanga”.
Si Padiri Donatien gusa iki gikorwa cyiza cy’aba bana cyakoze ku mutima kuko Umuhuzabikorwa mu ishami rishinzwe imibereho myiza, gufasha abatishoboye n’ubutabazi muri Caritas Kigali Narame Marie Gratia avuga ko iki gikorwa aba bana 3 bakoze kigaragaza urukundo bifitemo rwo gufasha abatishoboye.
Narame ashishikariza abantu bose bafite umutima mwiza wo gufasha no kwita kubatishoboye ko bagira icyo bigomwa bagafasha ababaye kandi ko inkunga yose bageza kuri Caritas uko yaba ingana kose bayakira.