Antoine Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi n’abarezi kwita cyane k’uburezi bw’abana bafite ubumuga kuko byagaragaye ko nabo bifitemo ubushobozi bwo kwiga kandi bakagira icyo bimarira mu mibereho yabo.
Ibi yabisabye mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika mu Rwanda muri Arikidiyosezi ya Kigali, mu muhango wabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa St Vincent de Paul Rukingu mu Karere ka Rulindo tariki 30 Gicurasi 2022, witabirwa n’abayobozi banyuranye barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda yashimangiye ko Kiliziya Gatolika izakomeza guharanira gutanga ubumenyi buherekejwe n’uburere buboneye, hagamijwe gutegura umuntu wuzuye ndetse no kubaka ejo heza h’igihugu cyacu.
Insanganyamatsiko igira iti “Kubaka no kuba mu muryango mwiza, bidufasha kwigana umwete”.
Akiyepiskopi Antoine Cardinal Kambanda yasabye kandi ababyeyi guteza imbere uburezi bushingiye k’umuryango kuko ariwo musingi w’iterambere haba ku bana no ku babyeyi ndetse no ku gihugu nk’uko insanganyamatsiko y’umuyu mwaka ibivuga.
Ati “Babyeyi gufata umwanya mugatega amatwi abana banyu bizabafasha kumva bitaweho ndetse binabahe kumva ko ababyeyi babo babakunze cyane bityo bibatere umwete n’ishema byo kwiga neza”.
Mukamanzi Leoncie afite umwana ufite ubumuga, avuga ko iyo bano bana bitaweho bagafashwa usanga bafite ubumenyi nk’ubwabandi bana badafite ubumuga.
Ati “Umwana wanjye afite ubumuga bw’ingingo ariko rero ibijyanye n’amasomo arabyumva neza kuko iyo tuganiriye numva afite inzozi zo kuziga akaminuza”.
Muri ibi birori kandi hamuritswe inyubako ivuguruye irererwamo abana babana n’ubumuga iri muri santarali ya Gashinge.