Itangazamakuru rya Kiriziya Gatorika rigiye kunoza no kwagura imikorere yaryo nyuma y’ Inama mpuzamahanga ya SIGNIS Africa iherutse guteranira mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga
Myr Edouard SINAYOBYE Umwepisikopi wa Cyangugu akaba na Perezida wa komisiyo ishinzwe itumanaho mu nama y’abepiskopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko Kiliziya yemera itumanaho nk’imwe mu nzira ziyifasha kugeza ubutumwa bw’inkuru nziza kubo igenewe, avuga ko umunyamakuru wa Kiliziya agomba kuyoborwa na Roho Mutagatifu, binyuze mu isengesho akora mbere yo kwandika inkuru cyangwa kuyitangaza kugira ngo ibe inkuru ibereye abo ayigezaho, ibafasha kunga ubumwe aho ku batanya.
Ati “Umunyamakuru ukorera ibitangazamakuru bya Kiriziya akwiye kuyoborwa na Roho mutagatifu, akandika, akanavuga ibyubaka aho kuvuga ibisenya ubuzima bwa muntu ndetse n’ibisenya isi”.
Arikiyesikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Itangazamakuru ry’ubaka ubuzima bwa muntu kandi ko inama yahuje inzego zifite aho zihurira n’itangazamakuru Gatorika kumugabane wa Afurika bagomba kubikora neza kandi kinyamwuga.
Antoine cardinal Kambanda avuga ko itangazamakuru rya Kiriziya ritandukanye n’ibindi bitangazamakuru kuko ryo rifite umurongo wo kwigisha urukundo, umubano mwiza ndetse n’ijambo ry’Imana.
Ati “Itangazamakuru rya Kiliziya rigamije kwigisha abantu ko ari abavandimwe, guhumuriza abihebye ko batari bonyine, gusenga, n’iterambere rya roho n’umubiri ndetse n’ubwiyunge”.
Antoine Cardinal Kambanda asaba itangazamakuru rya Kiriziya ko rigomba kugendera hamwe nk’uko Kiliziya ibibashishikariza muri iki gihe cya Sinodi.
Hari hashize igihe inama nkiyi idaterana kubera icyorezo cya covid-19, nyuma y’imyaka ibiri yongera gutera ndetse iteranira mu Rwanda, ni ikintu Kiriziya Gatorika yishimira kuko iyi nama isize hari imyanzuro imwe ifashwe yo kunoza neza itangazamakuru rifitiye akamaro sosiyete.
Itangazamakuru ryagaragaje imbaraga cyane mu gihe cya covid-19 guhana amakuru mu buryo bwihuse ndetse riba umuyoboro mwiza wo kwigisha abantu uburyo bagomba kwirinda no guhangana n’icyorezo.
Antoine Cardinal Kambanda avuga ko itangazamakuru ryafashije Kiriziya gukomeza kwigisha abayoboke bayo inkuru nziza, kubahumuriza no kubagezaho amakuru y’uko bakwitwara igihe isi yari yugarijwe n’icyorezo.
Ati “Ni igihamya ko itangazamakuru iyo rikoreshejwe neza ryaba umuyoboro mwiza wo kubaka ubuzima bw’abantu ndetse rikageza n’iterambere rirambye ku isi hose, ni gihamya kandi ko riramutse rikoreshejwe nabi ryakoreka isi”.
Antoine Cardinal Kambanda yibukije abafite mu nshingano zabo itangazamakuru muri Kiriziya gukoresha neza uyu umuyoboro bigisha inkuru nziza, ndetse rikanyuzwamo ibindi bikorwa byubaka umuryango muri rusange.
Umuyobozi wa SIGNIS Africa Padiri Walter Ihejirika wo muri Nigeria, yavuze ko mu ntego z’iri huriro harimo no kubaka ejo hazaza ha Afurika, ndetse ko itangazamakuru Gatolika kuri uyu mugabane ryatezwa imbere kugira ngo rifashe urubyiruko kubaka Afurika nziza y’ejo hazaza.
Ati “Iyo itangazamakuru riteguwe neza, rigakora neza ritanga umusanzu mwiza wubaka sosiyete, bityo kuba SIGNIS Africa itegura inama ni umwanya wo gusangira ubunararibonye no kurebera hamwe icyerekezo cyiza rigomba gukoramo kugira ngo rifashe sosiyete kwiyubaka no gutera imbere.
Inama mpuzamahanga ya SIGNIS Africa yateranye Kuva ku wa kabiri tariki 12 kugeza ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, i Kigali yahuje abayobozi b’ibitangazamakuru Gatolika, abashinzwe itumanaho mu nama z’abepiskopi zo muri Afurika na bamwe mu banyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika bagera kuri 70 bo mu bihugu bya Kenya, Burkinafaso,Gabon, Cameruni, Zambiya, Zimbabwe, Nigeriya, Mozambike, Togo, Uganda, Gana, na Vatikani, Cote d’Ivoire, Senegali.