• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Dusobanukirwe Ukwezi kw’impuhwe n’Urukundo icyo aricyo

Bakirisitu bavandimwe, muryango w’Imana, ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe n’igihe umukirisitu Gatolika by’umwihariko n’undi muntu wese w’umutima mwiza yashyiriweho n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda kugira ngo yitagatifuze binyuze mu bikorwa by’urukundo.

Ni ukwezi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko twagaragariza abababaye umutima w‘urukundo, tubafashisha ibyo dufite twitaye ku byo bakeneye.

Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira CARITASI NYARWANDA ISHINGIYE KU BUSHOBOZI BW’ABAKIRISITU bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko kuko burya ak’imuhana kaza imvura ihise“Nyamara kandi,ibibonetse muri uku kwezi,ntibifasha gusa abanyarwanda ,ahubwo bigera no ku bandi bagwiririwe n’ibiza bitandukanye;kuko burya urukundo ntirugira umupaka. Mu by’ukuri, muri uku kwezi,ni igihe cyo kwisuzuma, umuntu akareba umubano we na mugenzi we uko wifashe cyane cyane wawundi utishoboye cyangwa uri mu kaga kugira ngo agere ikirenge cye mu cya Yezu Kristu mu rukundo n’impuhwe amugirira.

Ni igihe cyo kwigomwa ku byo dutunze ngo dufashe abatabifite nk’uko Yezu abivuga mu Ivanjili yanditswe na Mt 25,31 – 40

Mutagatifu Yakobo we abisobanura muri aya magambo agira ati: “Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati: nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo rero n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako” (Yak 2,16-17).

2) Amateka y’ukwezi kw’Impuhwe n’Urukundo

Igitekerezo cy’ukwezi k’urukundo n’impuhwe, Abepiscopi bagitangarije mu nama rusange ya Caritas Rwanda yateranye mu kwezi k,ukuboza 1997, hanyuma kimenyeshwa Amaparuwasi yose mu kwezi kwa Nyakanga 1998. Icyo gihe Inteko rusange ya Caritas Rwanda yari imaze kubona ko isura nyayo ya Caritas yari imaze guhindanywa n,umuco mubi wo gusabiriza wari ugiye kutwokama nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Nibwo mu mwanzuro yayo yasabye abakristu b,abanyarwanda gushinga Caritas iwabo, mu miryangoremezo kugirango ubwabo bajye bafasha abatishoboye baturanye mu byo bashoboye.

Hafashwe undi mwanzuro wo gushyiraho ikigega muri Caritas Rwanda kizajya gishyirwamo inkunga y’amafaranga yasarujwe kugira ngo Caritas Rwanda ijye ibasha gutabara no mu mahanga igihe habaye ikibazo gitunguranye(fond de solidarité). Gusaruza byatangiye mu mwaka 1998 hamwe na hamwe kuko byari bitarumvikana neza. Muri Arkidiyosezi ya Kigali byatangiye mu mwaka wa 2001. Iki gikorwa ni ngaruka mwaka bityo Caritas ikabona imfashanyo y’abagenerwabikorwa bayo.

Kuki bahisemo ukwezi kwa munani? Abepiskopi baganira ku kwezi k’urukundo n‘impuhwe, basanze ukwezi kwa munani mu gihugu cy’u Rwanda, ari ukwezi abaturage benshi baba babonye umusaruro kubyo bejeje. Muri uko kwezi rero, aba ari umwanya mwiza wo gukangurira abakirisitu bose kandi ku buryo burimo imbaraga nyinshi, akamaro ko kwitangira abatishoboye, buri wese uko yifite n’icyo ashoboye. Koko rero ntidushobora gukura mu kwemera niba tutarumva ko Ivanjili twigishwa igomba byanze bikunze kugaragarira mu bikorwa by’urukundo.

Ni ubwo imfashanyoziturutse mu mahanga zagabanutse ndetse ahenshi zigahagarara,Kiliziya yo nk’umuryango w’abemera ihoraho. Niyo mpamvu abepiskopi bacu mu bushishozi bwabo kandi bamurikiwe na Roho Mutagatifu basanze abakristu twese dufite ubushobozi bwo kwiyubakira Caritas Nyarwanda kugirango twite ku bakene bacu ndetse tube twagoboka n’abavandimwe b’ahandi bahuye n’ibiza. Ikigaragara n’uko aho ubukangurambaga bwa Caritas bukora neza, imfashanyo ziva mu bakristu ziba zitubutse.

3) Muri uko kwezi hakorwa iki?

Hakorwa ubukangurambaga bw’ibikorwa by’urukundo ku byiciro byose by’abanyarwanda (abana, urubyiruko rwo muri Paruwasi, mu mashuri, mu bacuruzi, mu banyabukorikori, mu bigo bya Leta n’ibyigenga…)

Hakorwa Ubukangurambaga muri Santrali no mu miryango remezo urugo ku rundi. Uyu mwaka muri Arkidiyosezi ya Kigali, tuzagendera ku mugambi ugira uti: “HAMWE NA YEZU DUSANGIRE N’ IMBABARE N’ABARI MU KAGA”.

Imfashanyo zisarujwe zihurizwa kuri Santrali ikazigeza kuri Paruwasi, igahereza Caritas ya Diyosezi nayo ikabigeza muri Caritas Rwanda. Mushobora no kuyicisha kuri mobile money ya Caritas y’Arkidiyosezi ya Kigali nnomero ya telephone 0788743321. Washyiraho igiceri cy’ijana, maganatanu, igihumbi se cyangwa miliyoni yose turayakira kubera umutima w’impuhwe uyatanganye.

Gusaruza imfashanyo hifashishijwe abakoranabushake ba Caritas, guteganya no gushyikiriza amabahasha ku bantu bamwe na bamwe bafite ubushobozi ku ruta abandi cyangwa se ibigo bashobora gutera inkunga iki gikorwa, kwakira neza imfashanyo yateganijwe no gushimira.

Guhuriza hamwe ibyabonetse no gukora raporo yabyo

Bakristu bavandimwe, uburyo ni bwinshi bwakoreshwa ukurikije aho utuye, mu mujyi cyangwa mu byaro. Nimucyo duhagurukire kwiyubakira Caritas yacu.

4) Umusaruro uvuye mu kwezi k’urukundo n’Impuhwe ukora iki?

Ku birebana n’uburyo umusaruro uvuye mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe, Inteko rusange ya Caritas Rwanda yateraniye i Mbare kuva ku itariki ya 29 kugeza kuya 30 Mutarama 2013, yagennye uko uzajya ukoreshwa mu buryo bukurikira kandi mu Rwanda hose.

Ku musaruro wose uzaba waturutse mu nzego zose za paruwasi, Caritas ya paruwasi izajya isigarana icya kane cyawo (1/4) naho bitatu bya kane (3/4) bisaranganywe mu buryo buhwanye Caritas Rwanda na Caritas ya diyosezi.

Mu Rwanda Caritas yifashisha uwo musaruro ikagoboka abagize ibyago n’abatishoboye aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise. Bigakorerwa mu nzego zose za Caritas.

Kugeza ubu, umusaruro wabonetse urashimishije kuko byatumye abakene bashobora gufashwa n’abaturanyi babo kandi na Caritas y’igihugu ikabasha kugoboka abantu bari mu gihugu cyangwa hanze y’igihugu bahuye n’akaga k’amapfa, imyuzure, imitingito ubuhunzi, n’ibindi biza. Ingero natanga Caritas yatabaye abaturage ba Repubulika iharanira demokarasi ya Congo igihe ikirunga kiruka, muri Haiti, muri Zimbabwe, mu Bugesera mu Rwanda, i Gakenke, impunzi z’abarundi.

Umwanzuro: Abashumba ba Kiliziya gatolika bahaye Caritas inshingano yo kwita ku bantu bose batishoboye no gushyigikira iterambere ry’ikiremwamuntu binyujijwe mu bikorwa by’ubutabazi, iby’ubuzima n’iby’amajyambere. Kugira ngo bigerweho ni uko dukora ubukangurambaga bw’ibikorwa by’urukundo mu n,abandi bantu bafite umutima mwiza.

Yezu ati: Nimusabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa, Mt7,7-8.

Duhaguruke rero dukomange urugo ku rundi twogeze Inkuru Nziza ya Kristu dushize amanga kugira ngo tuzabashe kugera Kuri iyo nshingano Yezu yaduhaye.

Dushimiye abakirisitu bose n’abandi bantu b’umutima mwiza bitangira icyo gikorwa cy’Urukundo n’Impuhwe buri mwaka.

Imana ibahe umugisha kandi ibarinde.

Leave A Comment