• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umubyeyi wese afite inshingano zo kurinda umwana kujya mu buzererezi

Caritas ya Kigali iri mu bukangurambaga bugamije guca ubuzererezi mu bana bakiri bato, kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kwibutsa ababyeyi inshingano zo kurera neza abo babyaye.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu murenge wa Masaka na Kimisagara kuva tariki ya 7 kugera tariki ya 9 Nzeri 2022.

Mushashi Josiane ni umukozi wa Caritas Kigali mu ishami rishinzwe kwita ku bana mu kiganiro yatanze yakanguriye ababyeyi kwita ku nshingano zo kurera neza abana birinda amakimbirane mu muryango, babarinda ihohotera iryo ariryo ryose kuko byagaragaye ko ari zimwe mu mpamvu zituma abana bajya mu buzererezi.

Ubu bukangurambaga bugamije no kwigisha ababyeyi gahunda yo guteganya imbyaro kuko nayo ari imwe mu mpamvu itera abana kujya kuba inzererezi mu muhanda kuko ababyeyi baba babyaye benshi bigatuma batabasha kubabonera ibibatunga bikwiriye.

Muri ubu bukangurambaga abana bakanguriwe kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima bwabo.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Caritas ya Kigali mu mwaka wa 2016 mu biganiro bagiye bagirana n’abana barerewe mu kigo cy’Abadacogora-Intwari cyahoze cyita ku bana bo mu muhanda, zimwe mu mpamvu abana babagaragarije zituma bajya mu buzima bwo mu muhanda harimo amakimbirane mu muryango, ubukene, kutita ku nshingano kw’ababyeyi.

Mushashi yibukije ababyeyi, ko ari ngombwa guteganya imbyaro umuntu afitiye ubushobozi kugira ngo nyuma yo kuvuka, abana batazabura ibyibanze mu muryango, bakajya kuba inzererezi.

Muri ubu bukangurambaga yibukije ababyeyi ko ari ngombwa gutekereza ku mibereho y’umwana mbere y’uko asamwa, ababyeyi bakamuteganyiriza uko azabaho, ibyo azakenera birimo ibyo kurya, imyambaro, amashuri, ubwishingizi n’ibindi mbere y’uko asamwa.

Umwe mu bana bato wagiye mu buzererezi afite imyaka ibiri n’igice, akaba ku muhanda imyaka igera kuri ine avuga ko yahisemo kujya kuba muri ubwo buzima kubera ko mu rugo iwabo bari abakene.

Ati “Twari abana barindwi mu rugo, papa na mama nta kazi bari bafite ko kudutunga kandi tuba mu mujyi wa Kigali, mpitamo kwirwanaho nkoresheje uburyo bwo kujya ku muhanda kwishakashakira ibintunga mpinduka inzererezi gutyo”.

Uyu mwana avuga ko umubyeyi we yakoraga akazi ko kudoda inkweto ku muhanda ko bitari bihagije gutunga abana bose uko ari 7.

Uyu mwana yaje kuva mu muhanda abifashijwemo n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bumushakira umugira neza umurerera mu muryango, ubu ariga kandi agira amanota meza.

Esperance Nshutiraguma Umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge yibukije ababyeyi ko kurera neza, ari uguha abana ibikenewe mu buzima no kubahiriza uburenganzira bwabo ari inshingano za buri mubyeyi kuko umwana ajya kuvuka nta ruhare na ruto aba yarabigizemo.

Ati “Mu gitekerezo cyo kumusama, ntabwo umwana ahaguruka ngo avuge ngo ndumva nshaka ko munsama, nta we agisha inama, biva mu bwumvikane bw’umugabo n’umugore.”

Nshutiraguma avuga ko nyuma y’ubwo bwumvikane ababyeyi bombi bagomba gusigasira ubuzima bw’uwo mwana bakimutwite, amaze kuvuka, mu mikurire ye ndetse bakanakomeza kumufasha kuko nta mwana ukura imbere y’ababyeyi.

Ubu bukangurambaga bwa Caritas Kigali, bukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco n’uturere tugize umujyi wa Kigali.

Leave A Comment