• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Francis yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2023, Papa Francis yakiriye Abepiskopi bo mu Rwanda, bari mu ruzinduko rw’akazi i Roma, bagirana ibiganiro ku mikorere ya Kiliziya yo mu Rwanda.

Abepisikopi bamurikiye Papa ibikorwa bitandukanye Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagezeho, muri byo harimo ubwiyongere bw’abakirisitu, Abasaseridoti biyongereye, Abiyeguriye Imana biyongereye, ingo z’abakristu ziyongereye n’amaparuwasi yiyongereye hirya no hino mu madiyosezi.

Bagejeje kuri Papa Francis, ko hifujwe ko zimwe muri Diyosezi zagabanywamo izindi kubera ubunini bwazo, mu rwego rwo kurushaho kwegera Abakirisitu, zimwe muri izo Diyosezi nini harimo iya Nyundo, aho byakomeje kwifuzwa ko yabyara Diyosezi nshya ya Kibuye. Indi ni iya Byumba, aho byifujwe ko yabyara indi ya Nyagatare mu gice cy’Umutara.

Ibindi biganiro bagiranye byibanze ku ngorane Kiliziya igenda ihura nazo n’ingamba bafata, kugira ngo izo ngorane zibonerwe ibisubizo.

Ku bijyanye n’ubusabe bwo gushyira mu rwego rw’Abahire Rugamba Cyprien, umugore we Mukansanga Daphose n’abana babo, nk’uko Cardinal Kambanda yari yabitangaje mbere yo kujya muri uru rugendo, ntacyo Arkidiyosezi ya Kigali yabitangajeho, hakaba hategerejwe amakuru azabitangazwaho na Antoine Cardinal Kambanda ageze mu Rwanda.

Uru rugendo Abepiskopi barukoze mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu myiteguro ya Yubile y’imyaka 125, Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikaba yarabonye muri iyi myaka Ingabire nyinshi zinyuranye, zishingiye ku kwemera.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iherutse kwizihiza Yubile y’Imyaka 100 Abanyarwanda ba mbere bahawe Ingabire y’Ubusaseridoti, n’imyaka ijana Abanyarwanda ba mbere biyeguriye Imana, byose bifatwa nk’imbuto z’Ivanjili imaze imyaka hafi 125 igeze mu Rwanda.

Abari muri urwo ruzinduko ni Abepiskopi icyenda bayoboye Diyosezi icyenda zo mu Rwanda aribo, Nyiricyubahiro Antoni Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi, Musenyereri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo.

Hari kandi Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi watorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo, uzimikwa ku wa 1 Mata 2023.

Bari kumwe kandi na Padiri Martin Nizigiyimana, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Hari kandi Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro, Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba na Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi watorewe kuyobora Diyosezi ya Kibungo, uzimikwa ku wa 1 Mata 2023.

Bari kumwe kandi na Padiri Martin Nizigiyimana, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’ Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

 

 

 

Leave A Comment