• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Francis yasabye Abepisiko gukomeza ibikorwa byo komora ibikomere by’Abanyarwanda

Mu biganiro Papa Francis yagiranye n’Abepisikopi bo mu Rwanda mu ruzinduko bagiriye i Roma kuva tariki ya 6 Kugera tariki ya 11 Werurwe 2023 yabasabye gukomeza komora ibikomere abanyarwanda kuko banyuze mu mateka akomeye yatumye bakomereka imitima.

Ku munsi wa nyuma wo gusoza uru ruzinduko rwabo bagaragaje ibyaranze uru ruzinduko birimo n’ibiganiro bagiranye na Papa Francis.

Papa Fransisiko kandi yagarutse ku zindi ngingo zitandukanye harimo kuba u Rwanda rugifite amahirwe yo kubona benshi biyegurira Imana asaba Abepiskopi kubitaho kugira ngo buri wese abashe gukoresha neza umuhamagaro we.

Yagarutse no ku muryango, uruhare rw’abakateshisiti mu butumwa bwa Kiliziya no ku burezi bukwiye kwitabwaho mu rwego rwo kurera neza urubyiruko ari na rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda.

Yagarutse kandi ku murimo w’isanamitima ukorwa na Kiliziya nyuma y’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo asaba kuwukomeza. Yagarutse kandi kuri Sinodi ashima uko Kiliziya mu Rwanda yitabiriye Sinodi.

Mu ishusho y’uru rugendo yatanzwe na Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje inshamake y’uko uru rugendo rwagenze.

Yagize ati “Kuva tariki 6-11 Werurwe 2023, Abepiskopi bo mu Rwanda twari muri Visite Ad Limina. Ni urugendo Nyobokamana, Urugendo rwa Gitumwa, rukaba rurangwa no gusura Imva za Petero na Pawulo no gusura inzego nkuru za Kiliziya tukajya inama z’akazi. Ku ndunduro tugahura imbonankubone na Papa”.

Yakomeje agaragaza uko ibi bikorwa byose byagenze kuva kuwa mbere tariki 6 Werurwe 2023, ubwo uru rugendo rwatangiraga. Yagize ati”Turishimira ko duturiye hamwe igitambo cya Misa, dushimira Imana uko uru rugendo rwagenze neza. Twagize umwanya wo gutura Misa ku mva ya Petero ndetse n’iya Pawulo tuzirikana uko bitangiye ubutumwa tunasabira umuryango w’Imana twaragijwe. Twanahuye n’abayobozi mu nzego nkuru za Kiliziya, tubabwira ubutumwa dukora, badutega amatwi natwe tubatega amatwi. Tujya inama ku ngingo zitandukanye mu rwego rwo gushimangira ubumwe bwa Kiliziya n’ubumwe n’umusimbura wa Petero ari we Papa”.

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda Abepiskopi basuye inzego zitandukanye ku buryo bukurikira: Tariki 6 Werurwe 2023, ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko Abepiskopi Gatolika basuye Dikasiteri ishinzwe ishyirwaho ry’Abatagatifu n’Urukiko mpanabyaha rwa Kiliziya. Ku wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023, Abepiskopi basuye Dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa, Dikasiteri ishinzwe iterambere rya muntu, Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiliziya na Dikasiteri ishinzwe Uburezi n’Umuco; Tariki 8 Werurwe 2023, Abepiskopi basuye Bazilika nkuru ya Mutagatifu Petero, Dikasiteri ishinzwe Umuryango, Abalayiki n’ubuzima; Dikasiteri ishinzwe imiryango y’abiyeguriyimana n’ubuzima bwabo, na Dikasiteri ishinzwe Amahame y’Ukwemera; Tariki 9 Werurwe 2023, Abepiskopi basuye Dikasiteri ishinzwe itumanaho, Dikasiteri ishinzwe imihango mitagatifu n’amasakaramentu, Dikasiteri ishinzwe abihayimana ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa Kiliziya; Tariki 10 Werurwe 2023, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ni bwo bakiriwe na Nyirubutungane Papa Fransisiko bagirana ibiganiro.

Myr Harorimana Vincent mu Ijambo rye yagarutse ku buryo Abepiskopi bakiriwe na Papa Fransisiko n’ubutumwa yabahaye.

Yagize ati “Ejo twahuye na Papa Fransisiko. Yatwakiriye neza yatugaragarije ibyishimo nk’umubyeyi. Papa Fransisiko, yishimira inkuru nziza yamamazwa mu Rwanda n’ubutumwa bukorwa mu mateka yihariye yaranze igihugu cy’u Rwanda”.

Myr Vicent  yakomeje avuga ingingo zitandukanye Papa yagarutseho zirimo ishusho y’umwepiskopi Kiliziya yifuza uyu munsi.

Ati “Papa Fransisiko yibukije uko umwepiskopi akwiye kuba ameze. Yunze ubumwe n’Imana mu isengesho ritaretsa, yunze ubumwe n’abandi bepiskopi, yunze ubumwe kandi n’abasaseridori n’umuryango w’Imana wose. Umushumba agomba kugira impumuro y’ubushyo yaragijwe”.

Papa Fransisiko kandi yaragije Abepiskopi na Kiliziya yose Bikira Mariya wa Kibeho anabaha umugisha wihariye.

 

Leave A Comment