• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yimitswe nk’Umwepisikopi wa Kibungo

Mu butumwa Papa Francis yageneye Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Kibungo Jean marie -Vianney Twagirayezu kuri uyu munsi w’iyimikwa rye wabaye tariki ya 1 Mata 2023 kuri Sitade ya Cyasemakamba yamubwiye ko yamutoye agendeye ku bwitonzi, n’ishyaka ryo kwita kuri za Roho, ubupfura no kubahiriza inyigisho za Kiriziya no kugira izindi ndangagaciro asanga azabasha kuyobora Diyosezi ya Kibungo.

Umunyamabanga w’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, yavuze ko Papa Francis yafashe umwanya muremure avuga ko Papa Francis yabikoze mu bushishozi kugira ngo ahitiremo imbaga y’Imana iri i Kibungo umushumba uyibereye kandi uzayigezaho inkuru Nziza y’Umukiro wa Kristu.

Ati “Mu gihe twarebaga Diyosezi ya Kibungo nyuma y’uko Cardinal Antoine Kambanda ashinzwe kuyobora Arikidiyosezi ya Kigali hatekerejwe gushaka undi Mwepisikopi ugomba kuyobora Diyosezi ya Kibungo maze hatekerezwa wowe mwana wacu Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu kuko wagaragaje imico myiza ndetse ukarangwa n’ukwemera gukomeye muri wowe”.

Asoma ubutumwa bwa Papa Francis yagize ati “Urasabwa kuba umushumba mwiza, mu mvugo no mu ngiro, wubaha, ukaba umwizerwa kandi ukakira bose, bityo abakiristu ba Diyosezi uragijwe bazakubonemo isoko y’ishusho ya Kristu.”

Yakomeje yibutsa Musenyeri Twagirayezu ko atari wenyine, kuko yinjiye mu rugaga rw’Abepiskopi b’u Rwanda n’isi yose, ariko ko hejuru ya byose n’Imana imuri hafi.

Musenyeri Twagirayezu yabwiye abakirisitu ko ashima Imana yemeye kwimenyesha abantu, igahamagaramo abo yihitiyemo, ikabaha isura y’umwana wayo.

Ati “Dukwiye gushobokera Imana tukayitega amatwi, tukayumvira mu kwizera kudashidikanya kuko tuzi neza ko ugushaka kw’Imana kudushakira ineza. Mbijeje gufatanya na mwe, niyemeje nta gahato gaturutse ku bandi ko kuva ubungubu mbaye umunya-Kibungo.”

Nyuma y’indahiro ikubiye mu bibazo yabazwaga na Antoine Cardinal Kambanda, Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yaryamye hasi yubitse inda, imbaga iteraniye kuri Sitade ya Cyasemakamba itera isengesho ryo kumutakambira ku Mana mu masengesho y’Ibisingizo by’Abatagatifu.

Hakurikiyeho amasengesho rusange, Abepiskopi baramburiye ibiganza Umwepiskopi mushya babimburiwe na Antoine Cardinal Kambanda wayoboye uyu muhango ndetse n’Abamwungirije ari bo Musenyeri Vincent Harolimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza.

Cardinal Kambanda yaramburiye ku mutwe wa Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu igitabo cy’Amavanjili gikubiyemo ubutumwa ahawe. Antoine Cardinal Kambanda yamwambitse impeta y’Ubwepiskopi nk’ikimenyetso cy’ubudahemuka agiranye na Diyosezi ya Kibungo.

Nyuma y’impeta, yamwambitse ingofero nk’ikimenyetso cy’umwete ugomba kuranga Umushumba wa Diyosezi, uri mu kigwi cya Yezu Kirisitu Umushumba mukuru.

Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yahise ahabwa inkoni y’ubushumba, nk’ikimeyetso cy’umurimo w’ubushumba ahawe kugira ngo azajye yita ku bushyo bwa Nyagasani buri muri Diyosezi ya Kibungo, ahita anerekwa icyicaro cye nk’Umwepiskopi bwite wa Kibungo.

Antoine Cardinal Kambanda yijeje Umwepisikopi mushya ubufatanye cyane ko aje asanga abandi Bepisikopi bagenzi be.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana.

Musenyeri Jean Marie -Vianney Twagirayezu wahawe inkoni y’ubushumba yavutse ku ya 21 Nyakanga 1960, mu Karere ka Rutsiro, akaba yari umunyamabanga mukuru w’umuryango Caritas-Rwanda.

Tariki ya 20 Gashyantare 2023 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisco yamutoreye kuba Umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Kibungo.

Diyosezi Gatorika ya Kibungo ni imwe muri Diyosezi Gatorika 9 igizwe n’amaparuwasi 20 akorera mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza, igice kinini cya Rwamagana n’agace gato ka Gatsibo. Yashinzwe mu mwaka w’1968.

 

Leave A Comment