• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kiriziya Gatolika mu Rwanda yibutse Abatutsi bazize Jenoside 1994

Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, yibutse inasabira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe mu Rwanda mu 1994.

Ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali igikorwa cyo kwibuka cyabereye muri Paruwasi ya Gahanga, iyi gahunda yabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitariye iki gikorwa Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yababajwe n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu bakoze icyaha cyo kwica harimo abari abayoboke bayo ndetse no mu bishwe hakaba harimo abayoboke bayo.

Ati “Inshingano za Kiliziya Gatolika ni ugufatanya na Leta n’Abanyarwanda kwibuka Abazize Jenoside no guharanira ko itazongera ukundi, abayikoze n’abayirokotse bakiyunga, abato n’urubyiruko bagahabwa uburere bwiza n’inyigisho bibatoza umuco wo kubana neza mu mahoro n’urukundo bizira ivangura iryo ariryo ryose”.

Cardinal Antoine Kambanda yibukije  Abakiristu ko mu rugendo rwo kwibuka no kwiyubaka ari ngombwa kumenya gutega amatwi mugenzi wawe, ukumva akababaro yahuye nako, ukamuhumuriza, ikaba n’inzira nziza iganisha ku bwiyunge.

Cardinal Antoine Kambanda yavuze ko urumuri rw’icyizere rujya rumufasha kuko aruhuza n’ukwemera kwa Gikirisitu.

Ati “Mu gihe cya Jenoside, abantu bari mu icuraburindi ry’urupfu, umuntu akica uwo bava inda imwe, uwo bari incuti n’ibindi. Nk’uko muri Batisimu duha umuntu umaze kubatizwa urumuri kugira ngo ave mu mwijima, urumuri rw’icyizere ducana mu kwibuka ni ikimenyetso cy’uko abantu basohotse mu mwijima w’urupfu, rukabamurikira mu buzima bushya, rukababera urumuri rw’ubuvandimwe n’urukundo, buri wese akabona muri mugenzi we umuvandimwe, n’umuntu bafitanye isano ikomoka ku Mana.”

Ubwo yashyiraga indabo ku Rwibutso Cardinal Antoine Kambanda yasabiye abaharuhukiye.

Ati “Izi ndabo n’ikimenyetso cy’urukundo tubakunda, Nyagasani ubahe iruhuko ridashira ubiyereke iteka maze baruhukire mu mahoro”.

Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali bahawe ikiganiro na  Ntazinda Marcel cyagarutse cyane ku mateka y’ ivangura ryagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntazinda yasabye abari mu gikorwa cyo kwibuka kutimika urwango kuko arirwo rwatumye habaho Jenoside, kandi rukaba rwarabibwe mu byanyarwanda kuva kera.

Claudine Butera umwe mu barokokeye kuri Paruwasi ya Gahanga yatanze ubuhamya uburyo interahamwe zaje zikica abari bahahungiye akaza kugenda yihishahisha akaza kurokoka.

Avuga ko Jenoside yamutwaye umuryango munini cyane ndetse umukamusigira ibikomere ku mutima bikaza kugenda bikira buhoro buhoro akongera kwiyubaka.

Umunyamabanga uhoraho muri MINUBUMWE Madamu Munezero Clarisse, waje kwifatanya na Arikidiyosezi ya Kigali muri uyu muhango yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda yashyizeho umunsi wihariye wo Kwibuka no gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, avuga ko abantu badakwiriye kwirara kuko hakiri byinshi byo gukora mu kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Munezero yavuze ko kwibuka ari gahunda y’igihugu yashyizweho hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ivangura bikaba n’igihango Abanyarwanda bafitanye n’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe n’ababishe.

Muri uru rwibutso ruri kuri iyi Paruwasi ya Gahanga rushyinguyemo imibiri 6200 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 cyabereye hira no hino muri za Paruwasi zose zitandukanye zo mu Rwanda.

 

Leave A Comment