• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ishuri Rikuru ry’ubuzima ry’i Ruli ryatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 173 barangije mu Buforomo n’Ubyaza

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Gicurasi 2023 abanyeshuri 173 barangije mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabushobozi ku nshuro ya gatandatu.

Abanyeshuri 149 barangije mu kiciro cya mbere mu Buforomo naho abanyeshuri 24 barangije mu bubyaza.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana mu butumwa yageneye abarangije muri aya mashami yabasabye gukora neza umwuga wabo bagatanga serivise nziza ku barwayi babagana.

Ati ” Akazi mugiye gukora ni akazi gasaba ubwitange n’urukundo ndetse no gukorana umurava buri munsi mwita ku barwayi ndetse mwita ku babagana kugira ngo ibyo mukora bitange umusaruro ku babikorerwa, niyo mpamvu uyu mwuga wanyu mbasaba ku wukora neza”.

Nyiricyubaho Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza rya Ruli yibukije abashoje amasomo yabo ko ari amaboko Imana ikoresha mugusigasira ubuzima bwa muntu.

Ati “ Muri Abanyasamariya b’impuhwe mu byo mukora byose, Baganga, Baforomo, Babyaza muri Abasamaritani b’impuhwe muri amaboko Yezu Kristu akoresha atanga kandi aramira ubuzima ndetse anatsinda urupfu. Mujye mubona muri abo bose bababaye ishusho y’Imana igihe mwita kandi muramira ubuzima bwabo”.

Mu ijambo Cardinal Antoine Kambanda yagejeje  ku bakozi b’ ibitaro bya Ruli abifuriza umunsi mwiza w’ abaforomo wizihijwe uyu munsi, yabashimiye ubwitange bagaragaza mu gusigasira ubuzima abasaba gukomeza kurangwa n’urukundo n’ impuhwe ku rugero rw’ umusamaritani w’ Impuhwe dusanga mu ivanjili.

Leave A Comment