• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Cardinal Antoine Kambanda yasuye umugabo wamaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe

Antoine Cardinal Kambanda ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, basuye Habarurema wagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro akagikurwamo akiri muzima nyuma y’iminsi 2.

Habarurema yagwiriwe n’icyo kirombe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023, ubwo bari mu bikorwa byo kugitunganya kugira ngo bagenzi babo b’abakozi bagombaga kukizindukiramo, babone uko bakomeza akazi, agikurwamo ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023.

Iki kirombe gifite metero 60 z’ubujyakuzimu. Nyuma yaje gukurwamo n’abaturage bagerajeje kumuvanaho iryo taka abasha kuvamo ari muzima.

Antoine Cardinal Kambanda na Minisitiri Sabin Nsanzimana basura Habarurema mu bitaro bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke, basanze amaze koroherwa nyuma yo kuvanwa muri icyo kirombe akagezwa kwa muganga akitabwaho.

Antoine Cardinal Kambanda yaramusabiye amuha n’umugisha bashima Imana yamurokoye ikamuvana  muri icyo Kirombe ikoresheje abantu.

Cardinal Antoine Kambanda na Minisitiri Nsanzimana basura uyu murwayi bari bagiriye uruzinduko mu bitaro bya Ruli, mu rwego rwo gusura serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibyo bitaro, banitabira umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza mu Ishuri Rikuru rya Ruli.

Ubwo Harerimana bari bakimukura mu Kirombe

Nyuma yo kwitabwaho n’ibitaro bya Ruli tariki 13 Gicurasi 2023 Habarurema yajyanywe CHUK guca mu cyuma basanga ubuzima bwe bumeze neza, ahita asezererwa ataha iwe i Nemba nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco abitangaza.

Ikirombe cyakuwemo Habarurema giherereye mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe, kikaba ari icya Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Ruli Mining Trade Ltd.

 

Leave A Comment