• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana agiye gushakira ibisubizo ibibazo yagejejweho n’ubuyobozi bw’ivuriro rya Ruli

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abaforomo n’ababyaza bakorera mu ivuriro rya Ruli mu Karere ka Gakenke ko Leta irimo itekereza icyo bakora mu kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza umurimo bakora wo kuvura abarwayi.

Ibi Minisitiri yabitangaje tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu ruzinduko yagiriye muri aka Karere ka Gakenke, agirana ibiganiro n’abakorera muri iri vuriro, abasaba kunoza umurimo bakora ndetse bakagira isuku kugira ngo hatazagira abarwarira kwa muganga kandi baba baje kuhashaka ubuzima.

Minisitiri Nsanzimana yasabye abakozi, gukora neza umwuga wabo anagaruka ku bibazo yagejejweho n’umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, ababwira ko bizabonerwa igisubizo vuba.

Ati “Akazi mukora tuzi imvune ibamo, Leta irimo gutekereza icyo yabakorera kugira ngo mukore mwishimye kandi murusheho kunoza akazi kanyu neza ko kwita ku barwayi”.

Minisitiri Nsanzimana yasabye abakozi bo muri ibi bitaro kwakira neza abaza babagana, no gukomera ku isuku mu rwego rwo kwirinda indwara zishobora kwandurira kwa muganga kandi ari ho hashakirwa ubuzima.

Dr Kaneza Deogratias, umuyobozi w’ibitaro bya Ruli, yagejeje kuri Minisitri bimwe mu bibazo bafite, amusaba kubikorera ubuvugizi kugira ngo bikemuke.

Bimwe muri ibyo bibazo byagejejwe kuri Minisitiri Nzanzimana ni ikibazo cy’imbangukiragutabara eshatu zishaje ndetse zikaba ari nkeya zidahagije.

Ati “ Imbangukiragutabara dukoresha kuri ibi bitaro ni nke kandi zirashaje byibura dufite enye byatuma tunoza serivise dutanga neza kandi ku gihe, ikindi kibazo dufite n’imodoka ikora igenzura mu bigo nderabuzima, nayo ishaje hari kandi n’ umubare w’ababyaza udahagije twifuza ko bakongerwa, kuba nta baganga b’inzobere  dufite, n’inyubako zishaje zitajyanye n’igihe”.

Dr. Kaneza yasabye Minisitiri w’Ubuzima kubakorera ubuvugizi ndetse bakabafasha kubona ibisubizo ibi bitaro bifite kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza kandi inoze ku barwayi n’ababagana.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana mbere yo kugirana ibiganiro n’Abaforomo n’Ababyaza bakora mu ivuriro rya Ruli, yabanje kwifatanya n’abanyeshuri 173 barangije mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli bahawe impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu.

Abanyeshuri 149 barangije mu cyiciro cya mbere mu Buforomo naho abanyeshuri 24 barangije mu bubyaza.

 

Leave A Comment