• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye-Antoine Cardinal Kambanda abwira abitabiriye Inteko rusanjye ya Caritas

Mu nama y’inteko rusange ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali yabereye muri Centre St Paul Kigali tariki 17 Gicurasi 2023, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakangurambaga b’izi nzego gushyira ishingiro ry’ibikorwa byabo mu muryango cyane cyane bita ku bakene.

Ibi Antoine Cardinal Kambanda yabitangaje nyuma yo kugezwaho ibikorwa bitandukanye byakozwe na caritas na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro abasaba gukomeza ibikorwa byiza byo kwita ku bakene.

Ati ” Mwite ku bakene, ababaye n’abatishoboye, mwegere abafite ibibazo bitandukanye, mubahumurize kandi mu babe hafi nibwo bazumva ubuzima bwabo bubanogeye”

Antoine Cardinal Kambanda yabasabye kubona umukene bakamubonamo Yezu Christu ndetse bagaha agaciro ibikorwa by’urukundo.

Yifashishije ibyanditswe muri Bibiliya mu byakozwe n’intumwa umutwe wa 6 avuga ko Yezu christu yasabye abajyaga mu ikoraniro ko uko bateranye bazajya bagenera abakene imfashanyo.

Padiri Twizeyumuremyi Donation Umuyobozi wa Caritas Kigali avuga ko inteko rusanjye iba buri mwaka hagamijwe kureba ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro y’inteko rusange ya 2021-2022 na gahunda ya Caritas iwacu.

Ati “ Ni umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe uburyo tugomba gufashanya mu byo dukora ariko cyane cyane kurebera ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo tuba twariyemeje tugomba gukora muri Caritas na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro tukanaboneraho gufata ingamba zo kunoza ibitagezweho ku ntego tuba twarihaye”.

Ibikorwa bikorwa muri Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro byose bihurira ku murongo umwe wo kwita ku mibereho y’abatishoboye, haba mu burezi, mu mibereho myiza ndetse no mu buzima, n’ubukungu.

Leave A Comment