• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Akarere ka Gakenke kahaye Caritas Kigali umudari na ‘Ceritificat’ by’ishimwe

Mu gusoza imurikabikorwa ry’akarere ka Gakanke Caritas Kigali yahawe umudari na Ceritificat nk’umufatanyabikorwa mwiza muri aka karere.

Byamungu Felix umukozi wa Caritas Kigali niwe wambitswe umudari nk’ishimwe rigenewe Caritas Kigali mu bikorwa ifatanyamo n’akarere ka Gakenke byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bimwe mu bikorwa Caritas Kigali ifatanya n’aka karere ni ukwita ku marerero y’abana bato aho bigisha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye, no kumenya kunoza no gutegura indyo yuzuye ku bana bato.

Aha bari bamaze guhabwa ‘Certificat y’ishimwe’

Byamungu Felix yavuze ko yishimiye ibi bihembo bahawe kuko ari ikimenyetso cy’imikoranire myiza hagati y’akarere ka Gakenke na Caritas Kigali.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gakenke Niyonsenga Aimé François avuga ko Caritas Kigali ari umufatanyabikorwa mwiza w’aka karere ndetse ko hari ibimaze kugerwaho birimo kwita ku marerero ndetse no kwita ku bikorwa by’Isanamitima bafashwamo na Carita Kigali bimaze gutanga umusaruro mu baturage b’aka karere.

Umukorerabushake wamurikaga ibyo Caritas ifatanyamo n’akarere ka Gakenke

Ati “Caritas Kigali ni umufatanyabikorwa mwiza niyo mpamvu ishimwe nkiri tubahaye dusanga ridahagije ukurikije ibikorwa bakorana n’akarere tukaba tuboneyeho kubashimira byimazeyo uburyo batwunganira mu gushyira mu bikorwa no kwesa imihigo tuba twahize mu guteza imbere abaturage”.

Caritas Kigali Kandi yagiye ihugura abaturage b’aka karere mu mishinga itandukanye yo guteza imbere ubuhinzi bwa Kijyambere ku buryo ubu babikora Kinyamwuga.

Leave A Comment