• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kigali yatanze ibikoresho byifashishwa mu buhinzi

Abagenerwabikorwa 300 ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali ‘CDJP’ bo mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ngeruka, akagari ka Rutonde tariki ya 21 Nzeri 2023 bahawe ibikoresho bizabafasha gufata neza umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Bimwe mu bikoresho bahawe ni ingorofani 10, shitingi 150, imifuka yo guhunikamo 300, amakureti 80 ndetse n’utudomoro 80 byifashishwa mu gusarura no gutwara umusaruro w’ibinyampeke n’imboga.

Ibi bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda bakaba basabwa kubibungabunga kugira ngo bibunganire mu buhinzi bwabo.

Bahawe ibidomoro

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’iyi Komisiyo Madamu Kaligirwa Annonciata babagejejeho ibyo bikoresho babasaba kubifata neza no kutabyangiza.

Padiri Twizeyumuremyi yabwiye abo bahinzi ko ibikoresho bahawe bakwiye kubibyaza umusaruro kuko babihawe kugira ngo babyifashishe kurinda umusaruro wabo kwangirika.

Ati “Ibi bikoresho tubibahaye kugira ngo bibafashe mu buhinzi bwanyu, kandi bibafashe kugira ngo umusaruro wanyu utangirika niyo mpamvu amahirwe mubonye mugomba kuyabyaza umusaruro”.

Padiri Twizeyumuremyi yashishikarije abahawe ibi bikoresha kujya batiza abaturanyi babo mu rwego rwo kubaka umubano mwiza no gukomeza kubana mu mahoro.

Ibikoresho bizafasha umusaruro kutangirika

Niyomukesha Ruth, ni umwe mu bahawe ibi bikoresho avuga ko bizabafasha mu kugeza umusaruro wabo ku isoko, bikawurinda no kwangirika.

Zimwe mu mbogamizi abahinzi bahuraga nazo n’izo kutagira ibikoresho basaruriragamo imyaka yabo ndetse no kuyihunika.

Ati “Ubu nta myaka yacu izongera kwangirika kuko tubonye imifuka yo guhunika ibishyimbo, soya, amasaka n’ibindi binyampeke bitandukanye duhinga, ndetse n’imboga zacu tubonye ibyo kuzitwaramo igihe turimo kuzisaruro no kuzigeza ku isoko”.

Aba bahinzi bigishwa uburyo bwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi no kumenya guhingira isoko mu rwego rwo kubafasha kwihaza mu biribwa no gukirigita ifaranga.

Leave A Comment