• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bugesera: Abagore barashima ibikorwa bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro byabagejeje ku iterambere

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Bugesera barishimira ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yabafashije kujijuka bakabasha kwiteza imbere bakaba batakiri abo kwicara ngo barye ahubwo ko hari umusanzu basigaye batanga mu kubaka ingo zabo.

Babigarutseho tariki 15 Ukwakira 2023, ubwo hizizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, aho ibirori byo kuwizihiza byaranzwe no kwishimira iterambere bamaze kugeraho, ndetse no kuremera abandi kugira ngo bibafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Uwamahoro Belthilide ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kigali avuga ko bamaze kugera kuri byinshi birimo ubworozi, ubuhinzi bwa Kijyambere ndetse no kumenya gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, ibyo byose bikabafasha kwibumbira mu bimina byo kubitsa no kugurizanya bikabafasha guteza imbere imibereho y’ingo zabo.

Kuri uwo munsi bahawe ibikoresho bitandukanye

Ati “Twe turashima ibyo twagezeho nk’umugore wo mu cyaro Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yaraje idukura mu bwigunge no mu bukene ku buryo ubu nta kibazo k’imibereho dufite”.

Sebuhoro Gaspard nubwo ari umugabo nawe ashimangira ko umugore wo mu cyaro yitaweho na Leta ndetse n’imishinga ikorana na Leta hagamijwe ku mufasha kwivana mu bukene no gukemura ibibazo byose bimushikamira.

Ati “ Kera twari tuziko umugore atagomba kugira ijambo mu rugo ariko inyigisho twahawe niyi Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yadufashije guhindura imyumvire twumva ko abagore nabo bafite ijambo kandi tugomba gufatanya muri byose”.

Sebuhoro avuga ko mu nyigisho bahawe zirimo no kumenya gukemura amakimbirane mu miryango kuko umuryango urangwamo amakimbirane usangaga nta terambere ugira.

Ati “Abagore bari abo gusigara mu rugo, nta kindi bashobora kwikorera uretse kurebana n’imirimo yo mu rugo, ibintu byabadindizaga mu iterambere, ugereranyije n’uyu munsi aho nta murimo bahejwemo”.

Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali  Immaculée Niyonsenga yagaragaje uruhare rwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu bikorwa biteza imbere umugore birimo ku mwongerera ubushobozi mu bitekerezo no mubikorwa kumwigisha gukemura amakimbirane mu miryango, gukora ubuhinzi bw’umwuga ndetse no kubashishikariza kwibumbira mu Ibibina mu rwego rwo kwizigamira.

Immaculée Niyonsenga yagaragaje uburyo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali iteza umugore umugore imbere

Akarere ka Bugesera gashima gahunda zitandukanye zikorwa n’abafatanyabikorwa bako zigamije guteza umugore imbere no kumwongerera ubushobozi.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro.”

Ni umunsi washyizweho mu 1995 mu nama mpuzamahanga y’abagore yabereye i Beijing mu Bushinwa, hagamijwe guteza imbere umugore wo mu cyaro, ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 26 mu Rwanda, kuko watangiye kwizihizwa mu 1997.

Leave A Comment