• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali na Caritas Acquaviva biyemeje gukomeza ubufatanye mu byo bakora

Mu rugendo rwa Gitumwa barimo kugirira mu gihugu cy’Ubutariyani Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali ari kumwe na Padiri Consolateur Innocent na Gakindi Jean Marie Vianney basuye Musenyeli Domenico Gianuzzi umuhuzabikowa wa ‘Pastorale’ muri Diyosezi akaba n’umuyobozi wa CARITAS muri Diyosezi baganira ku mikoranire hagati ya Caritas zombi no gukomeza gushimangira umubano n’ubufatanya mu byo bakora.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatangaje ko nyuma yo gusura bimwe mu bikorwa bya CARITAS muri zone ya Acquaviva baganiriye na Musenyeli Domenico Gianuzzi ku bufatanye mu ngeri zinyuranye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi bw’ abakozi mu birebana n’ubuvuzi.

Ati “Ibintu by’ingenzi twaganiriyeho twarebeye hamwe niba hari abakozi bacu twakohereza kwiga cyagwa kwihugura mu Butaliyani bakora muri serivise z’ubuzimana, naho mu birebana na ‘pastorale’ y’urubyiruko no muri ‘pastorale’ y’imibereho myiza y’abaturage biri muri serivisi za CARITAS na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro hakabaho gusangizanya ubumenyi n’ ubunararibonye”.

Aha abapadiri bo mu Rwanda bari mu gihugu cy’Ubutariyani

Bimwe mu bikorwa Caritas ikora harimo gufasha abatishoboye bari mu byiciro bitandukanye, abageze muza bukuru, abafite ubumuga, kurihira abana amashuri baturuka mu miryango ikennye, kwita ku bana baba mu mihanda, kubasubiza mu miryango yabo. Caritas Kigali ibarizwamo amashami atandukanye arimo ishami ry’ubuzima, Ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi, Ishami ry’ubukungu n’iterambere. Aya mashami aba akubiyemo ibikorwa byinshi byose bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Leave A Comment