• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasuzumye imbogamizi zikibangamiye umugore mu gufata ibyemezo

Tariki 23 Ugushyingo 2023 Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikirwa b’akarere ka Rulindo bafite inshingano zigira aho zihurira n’iterambere ry’umugore barebera hamwe uruhare rw’abagore mu gufata ibyemezo, imbogamizi zikigaragara banarebera hamwe icyakorwa ngo izo mbogamizi zibonerwe ibisubizo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yabwiye abitabiriye iyi nama impamvu bazanye umushinga wo kongerera ubushobozi abagore ko ari ukubafasha kugira uruhare mu gufata ibyemezo mu bibakorerwa ndetse no kubafasha gukuraho imbogamizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Intego y’inama ni ukungurana ibitekerezo n’abafatanyabikirwa b’akarere bagira uruhare mu iterambere ry’umugore hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’abagore mu gufata ibyemezo, imbogamizi zikigaragara no kujya inama y’icyakorwa ngo izo mbogamizi zibonerwe ibisubizo”.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Kaligirwa Annonciata avuga ibikorwa bakora bigamije guteza imbere umugore

Zimwe mu mbogamizi zaganiriweho abagore bahura nazo nuko babuzwa uburenganzira ku mutungo w’urugo bigatuma batagira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo ku ikoreshwa ry’umutungo.

Indi mbogamizi ni uko abagore bahugira mu mirimo myinshi yo mu rugo bigatuma batabona umwanya wo kwitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ndetse ko hakiri n’abagore bagihohoterwa bigatuma batinya kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Muri iyi nama hafashwe ingamba zo gukomeza ubukangurambaga ku bagabo bakamenya ko n’abagore bafite uburenganzira ku mutungo w’urugo ntibumve ko imitungo yose ari iy’umugabo gusa. Abagore nabo bagomba kumenya uburengamzira bwabo kandi bakigirira icyizere bagatinyuka bakitabira kujya mu nzego zifata ibyemezo ntibabiharire abagabo gusa.

Indi ngamba yafashwe ni ugukumira no kurwanya ihohoterwa rigikorerwa abagore no gutanga amakuru ku gihe kugirango riranduke burundu.

Marie Grâce Uwizeyimana ni umugenerwabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro avuga ko mu nyigisho yahawe yamenye uburenganzira bwe ndetse n’umufasha we abasha ku byumva ku buryo mbere yo gukora ikintu mu rugo rwabo babanza kubiganiraho.

Ati“Hari ibyo abagabo bakoramo amakosa batabizi biturutse ku bumenyi bucye ntibamenye ko babangamira uburenganzira bw’abagore babo bitewe n’imyumvire ya kera ivuga ko imitungo ari iy’umugabo”.

Wabaye umwanya mwiza wo gutanga ibitekerezo 

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali ubu ifite umushinga  ukorera mu karere ka Rulindo mu mirenge Rukozo na Ntarabana. Uyu mushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na CDJP Kigali ku nkunga ya Trocaire binyuze muri CEJP.

Uyu mushinga ukaba ufasha abagenerwabikorwa 238 bagizwe n’abagore n’abakobwa 179 n’abagabo n’abasore 59.

 

Leave A Comment