• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Paruwasi ya Shyorongi yasangiye n’abakene ibagenera n’inkunga

Tariki ya 25 Ugushyingo 2023 kuri Paroisse Rutongo hizihijwe ku nshuro ya 7 umunsi mpuzamahanga w’umukene. Nyuma y’Igitambo cya Misa habayeho gusangira n’abakene banahabwa ibiribwa birimo kawunga, umuti w’isabune, amavuta yo kwisiga n’imyambaro.

Umunsi Mpuzamahanga w’umukene usanzwe wizihizwa tariki ya 19 Ugushyingo buri mwaka ariko kuri iyi tariki Paruwasi ya Shyorongi ntiyabonye uko iwizihiza ihitamo kwifatanya no gusangira n’abakene uyu munsi.

Mu butumwa Papa Francis yageneye uyu munsi yasabye abakirisitu kugira urukundo n’umutima wita ku bakene.

Ati “ Ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza ” (Tobi 4, 7). Mu by’ukuri, iyo duhuye n’umukene, ntidukwiye kureba ku ruhande, kuko byatubuza kureba mu maso ha Nyagasani Yezu”.

 

 

Basangiye amafunguro

Yasabye Abakirisitu  gushishoze neza iyi mvugo ye igira iti ‘Ntihazagire umukene n’umwe’. Buri wese muri bo ni mugenzi wacu. Uko yaba asa kose, uko yaba abayeho, aho yaba akomoka hose.

Abakeneye bishimye ku munsi wabo

Papa yahamagariye Abakirisitu guhura na buri mukene n’ubwoko bwose bw’ubukene, birinda umuco wo kutagira icyo bitaho cyangwa se ngo bumve ko ari ibisanzwe bakibwira ko ari bwo buryo bwo guharanira ubuzima bwiza.

Leave A Comment