• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Hakenewe miliyari 3.5 Frw zo kwagura ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Diyosezi ya Gikongoro inagenzura ingoro ya Bikira Mariya iri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru yatangaje ko ikeneye miliyari 3.5 Frw kugira ngo babashe kwagura iyi ngoro ikomeje kugenda igwiza abayigana baza kuyisura no kuyisengeramo.

Ibi byagarutsweho n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana ubwo hizihizwaga isabukuru y’amabonekerwa ku nshuro ya 42 i Kibeho, mu karere ka Nyaruguru.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko bamaze kubona arenga miliyoni ijana kandi bagikomeje kuyakusanya ku buryo hari icyizere ko ayo mafaranga ashobora kuzaboneka.

Yagize ati “Urabona ko amadiyoseze yose abishyizeho umutima cyane. Hari n’amabaruwa twandikiye abagiraneza bacu bo mu bihugu by’i Burayi, ntabwo amezi atandatu yashira ayo mafaranga tutayabonye kandi tuzarekeraho ari uko tuyabonye”.

Yavuze ko nibayabona bazihutira kugura ubutaka kuko bashaka ko ingoro ya Bikiramariya yakwisanzurdi ikajya ahirengeye nta rusaku.

Abasenyeri bitabiriye uyu munsi mukuru

Diyoseze ya Gikongoro ifite imishinga 21 yo gukora i Kibeho irimo aho baparika ibinyabiziga, amacumbi buri wese yibonamo n’ibindi.

Ikindi ni uko hakorwa inzira zijya mu kabande ku isoko ya Bikiramariya, ku buryo n’abakecuru n’abazasa bajya bajyayo nta kibazo bafite.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru bwemeza ko nibura buri mwaka i Kibeho hasurwa n’abakerarugendo basaga miliyoni imwe baje mu ngendo nyobokamana.

Amatariki akunze kugira abagenzi benshi ni aya 15 Kanama ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maria ndetse na 28 Ugushyingo buri mwaka, ubwo haba hizihizwa umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo i Kibeho.

 

Leave A Comment