• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umuco ushobora kubangamira Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Imwe mu myumvire ishingiye ku muco ishobora kubangamira ihame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye iyo hari umwe muri bo uyitsimbarayeho.

Kugira ngo hakomeze kwimakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mu muryango Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yagiranye ibiganiro n’abagenerwabikorwa bayo 44 bo mu murenge wa Rukurazo mu karere ka Rulindo byigisha abashakanye kugira imyitwarire mbonezamubano idashingiye ku muco kuko harimo ibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Murwanshyaka Eugene umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali niwe wahaye aba baturage inyigisho zibafasha kudashingira ku muco mu gufata ibyemezo kuko hari aho bibangamira umugore.

Murwanashyaka avuga ko hari umuco ucyumvisha abagabo ko  ntawakora imirimo yitwa iy’abagore harimo nk’imirimo y’urugo, kwita ku bana n’indi mirimo igifatwa mu muco nyarwanda ko ari iy’abagore.

Ati “ Hari abagabo bacyumva ko kuva kera aribo bagira ijambo ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, ndetse twaberetse n’imigani migufi ikunze gupfobya abagore aho twatanze ingero ku migani ya kera irimo ivuga ko nta Nkokokazi ibika hari isake, Umugore arabyina ntasimbuka, urugo ruvuze umugore ruvuga umuhoro”.

Murwanashyaka avuga ko iyo migani yose yashakaga kwerekana ko umugore adakwiye gufata ijambo ahantu hari abagabo ndetse no mu rugo ko uwabirengagaho bamwitaga igishegabo, inshinzi n’ibindi.

Impamvu bigisha abaturage bifashishije ingero nk’izi zishingiye ku muco ni ukugira ngo bafashe abagore kumenya uburenganzira bwabo ndetse babashe no kwitinyuka muri gahunda zitandukanye zifata ibyemezo.

Murwanashyaka avuga ko mu biganiro bagiranye bafashe ingamba zo kwirinda izo mvugo zishingiye ku muco zitesha agaciro umugore.

Ati “ Izo mvugo n’iyo migani rero bitesha agaciro umugore twanzuye ko bidakwiye guhabwa agaciri kuko bibangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ahubwo ko umugabo n’umugore bafite uburengamzira bungana bwo gufata icyemezo bombi bahuriyeho ko n’umugore yafata ijambo n’ahateraniye abagabo agatanga ibitekerezo, ko yajya mu myanya ifata ibyemezo aho kubisunikira abagabo gusa kuko nawe arashoboye, ko nta mirimo yaremewe umugabo cyangwa umugore, ahubwo ko bagomba gufatanya muri byose ndetse byaba ngombwa bakunganirana mu mirimo yo mu rugo nta kuvunishanya”.

Cyuzuzo Eveline avuga ko inyigisho bahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yabafashije guhindura imibereho y’ingo zabo ndetse bituma abagabo babo babaha agacioro.

Ati “ Nitanzeho urugero hari ibyo nihezagamo kubera kumva ko ariko byahoze kuva na kera bigatuma hari uburenganzira nibuza ubwange ndetse nkumva nditinye”.

Cyuzuzo nyuma yo guhabwa ingigisho ku buringanire n’ubwuzuzanye yasanze hari ibintu byinshi abagabo bababuza ho uburenganzira atari ukubanga ahubwo ari ubumenyi buke bafite kandi akenshi ugasanga bishingiye ku muco.

Kubwimana Alexandre we avuga ko yahinduye byinshi mu rugo rwe biturutse ku nyigisho yahawe zikamufasha kugira ubumenyi bwisubuye kubwo yari afite ku burenganzira bw’umugore no ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Ati “Ubu tujya inama aramfasha muri byose ahubwo mbere naravunikaga kandi mufite ahubwo nkamubuza kunyunganira kandi ashoboye”.

Umushinga wo kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro CDJP) Kigali ku nkunga ya Trocaire binyuze muri CEJP.

 

Leave A Comment