• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yasabye abafatanyabikorwa gukomeza kwimakaza Ndi Umunyarwanda

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali ku bufatanye n’akarere ka Nyarugenge bagiranye ibiganiro n’Abayobozi banyuranye, Abanyamadini, Amatorero, Abarinzi b’igihango,  Inzego z’Umutekano, kuri gahunda yo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwimakaza Ndi Umunyarwanda.

Ibiganiro byabereye kuri Hotel St Familles tariki 30 Ugushyingo 2023, barebera hamwe ibikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’icyakorwa kugira ngo bukomeze gusigasirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yavuze ko gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ari bumwe mu buryo bwatekerejweho bwo kubaka urubuga ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo ku bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge no kurushaho kwegereza ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa Abanyarwanda ngo babigire ibyabo.

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe bimwe mubibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda birimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu Rwanda iragabanuka ariko ntirashira kuko mu bihe byo Kwibuka izamuka, ikanaboneka mu rubyiruko.

Hagaragajwe ko gukomeza kubakira kuri Ndi Umunyarwanda no gusigasira ubumwe bwa Abanyarwanda bakirinda ikintu cyose cyabazanamo amacakubiri.

Abitabiriye ibiganiro ku Bumwe n’Ubudaheranwa 

Amadini, Amatorero n’Imiryango ishingiye ku myemerere bakwiye  kwigisha abayoboke babo amateka no kubasobanurira ibibazo byo mu Karere bigira ingaruka ku Rwanda.

Ku babyeyi hakeneye uruhare rwabo mu gutoza abana indangagaciro z’umuco nyarwanda nk’ubuvandimwe, ubufatanye, ubwizerane, ubworoherane, ubushishozi, ukuri, ubutwari, ishyaka, ishema, ubupfura, ubwangamugayo n’izindi, no kubwiza abana ukuri ku mateka nyayo y’igihugu.

Ati “Nidufatanya gushyira izi ngamba mu bikorwa, duhereye ku muryango, igihugu kizagera ku bumwe n’iterambere rirambye kuko bigerwaho iyo byubakiye ku muco”.

Abayobozi ku rwego rw’umujyi wa Kigali bitabiriye ibi biganiro

Muri ibi biganiro hagaragajwe gahunda ya Ndi  Umunyarwanda nk’Umusingi w’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Hagarutswe no ku ruhare rwa RPF inkotanyi Inkotanyi yabohoye Igihugu ndetse hagakorwa ibishoboka byose hakabungwabungwa Ubumwe n’Ubudaheranwa.

 

 

 

Leave A Comment