• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Padiri Vedaste Kayisabe yagizwe umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda tariki 9 Mutarama 2024 yagize Padiri Vedaste Kayisabe umunyamabanga mukuru w’iyo nama.

Padiri Vedaste Kayisabe yari asanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi yasimbuwe kuri uwo mwanya na Padiri Claudien Mutuyimana wagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi. Padiri Claudien Mutuyimana yari asanzwe ari umurezi muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba azatangira imirimo yeTariki 26 Gashyantare 2024.

Padiri Vedaste Kayisabe amaze imyaka 16 ari umurezi mu Isemenari Nkuru ya Kabgayi, isaga 12 ayimaze ari Umuyobozi wayo. Ni umuhanga muri Filozofiya, akaba Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo.

Padiri Vedaste Kayisabe ni muntu ki ?

Padiri Vedaste Kayisabe yavukiye muri Paruwasi ya Mukarange, Diyosezi ya Kibungo, tariki 11 Werurwe 1970. Asoje amashuri abanza, yakomereje mu Iseminari nto ya zaza yaragijwe Mutagatifu Kizito, hanyuma amara imyaka ibiri yiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo (1991-1992).

Yigiye Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (1992-1994), naho Tewolojiya ayigira mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1994-1998). Yahawe Ubupadiri Tariki 26 Nyakanga 1998, ku munsi umwe na Padiri Athanase Gatanazi, Padiri Gilbert Tumuabudu na Padiri Cyprien Dusabeyezu.

Inshamake y’ubutumwa yahawe

1998 – 1999  Yabaye Padiri wungirije muri Paruwasi ya Rukira

1999 – 2002  Yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu Iseminari nto ya Zaza, hanyuma ayibera umuyobozi.

2002 – 2004 Yagiye kwiga Filozofiya i Roma (The pontifical Urban University) avuye i Roma, yabaye umurezi wigisha Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka itatu yasubiye i Roma kwiga Filozofiya, ahavana impamyabumenyi ihanitse (Doctorate in Philosophy, the Pontifical Urban University).

2010 – 2011 Yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, anigisha isomo rya Filozofiya.

16 Werurwe 2012 Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yamuhaye inshingano zo kuba umwe mu bagize Inteko Nyarwanda y’Umuco, hamwe na mama Therese Mukabacondo, wagizwe Visi Perezida ushinzwe umuco.

2011 kugeza none, Padiri Vedaste Kayisabe yari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, inshingano yatorewe na Arikiyepiskopi Fernando Filoni, wari Umuyobozi w’Urwego rwa Kiliziya rushinzwe iyogezabutumwa (Prefect of the Congregation for the Evangelization of  Peoples).

Padiri Vedaste Kayisabe yari aherutse kugira Yubile y’imyaka 25 tariki 30 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Mukarange, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yatuye igitambo cy’Ukarisitiya, ubwo Padiri Vedatse Kayisabe, umuyobozi wa seminari nkuru ya Kabgyi yizihizaga Yubile y’imyaka 25 amaze ari Umusaseridoti.

Tariki 7 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Kibeho, Padiri Vedatse Kayisabe na bagenzi be bari muri Yubile y’imyaka 25 batuye Nyina wa Jambo ubusaseridoti bwabo. Uwo muhango wabereye i kibeho, aho bakoreye umwiherero w’iminsi itatu, bakawusoza baturira hamwe igitambo cy’Ukarisitiya muri Shapeli y’Amabonekerwa ngo bature Nyina wa Jambo Ubusaseridoti n’ubutumwa bwabo. Uwo mwiherero wabaye umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana yabatoye ikabafasha mu butumwa.

 

Leave A Comment