• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kigali igiye kubakira Idamu abagenerwabikorwa bayo

Mu kiganiro abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka bagiranye n’umuyobozi wayo Padiri Twizeyumuremyi Donatien kuri uyu wa kane tariki 25 Mutarama 2024 bemeje ko bazatanga ubutaka bwo kubakaho Idamu yo kubika amazi yo kujya buhira imyaka yabo.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi ibi biganiro yabigiranye n’aba bagenerwabikorwa ubwo yasuraga ibikorwaremezo bigamije guteza imbere abahinzi bo mu murenge wa Ngeruka birimo kubakwa mu tugali twa Gihembe na Murama.

Muri ibyo harimo isoko rizajya rigurishirizwamo imboga n’imbuto ndetse n’igikorwa cyo kubaka uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba  (solar powered irrigation scheme).

Padiri Twizeyumuremyi Donatien yibukije abahinzi kugira  uruhare  mu bikorwa by’iterambere umushinga ubagezaho, gucunga umutekano wabyo, ndetse no kubibyaza umusaruro mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, cyane cyane guhinga mu buryo bwa kijyambere imboga n’imbuto.

Ati “ Ni byiza ko mwita mukanabungabunga ibibakorerwa kugira ngo birambe kandi bibagirire akamaro ndabashishikariza gukomeza kubibyaza umusaruro”.

Aha Padiri Twizeyumuremyi Donatien yaganiraga n’abaturage

Abahinzi bashimye inkunga bahabwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse bemera no gutanga nta kiguzi ubutaka buzashyirwaho Idamu yo kubika amazi yo kuhira.

Umwe muri abo bahinzi avuga ko kuzabona Idamu yo kubika amazi yo kuhira imyaka yabo bizabafasha kweza imyaka yabo neza.

Ati “ Mu karere kacu dukunda kugira ikibazo k’izuba ryinshi nitubona Idamu ibika amazi bizatuma imyaka n’imboga n’imbuto biduha umusaruro mwinshi ikindi bizadufasha guhinga igihe cyose kuko amazi yo kuhira imboga azaba aturi hafi”.

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ubu bitabiriye ibikorwa byo guhinga kijyambere babifashijwemo n’umukozi w’iyi Komisiyo ushinzwe ubuhinzi Gatera Gaston.

 

Leave A Comment