• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

MINUBUMWE yashyimye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’Isanamitima Ubumwe n’Ubudaheranwa

Kuva tariki 22 kugera tariki 24 Mutarama Minisiteri y’Ubumwe n’Ubudaheranwa yatangiye gusura ibikorwa by’umushinga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali by’umushinga w’ Ubumwe n’Ubudaheranwa’ukorera mu turere twa Gakenke, Rulindo na Nyarugenge.

Abakozi ba MINUBUMWE basuye amatsinda y’umushinga w’ Ubumwe n’Ubudaheranwa’ ukorera mu turere twa Gakenke,  mu kagali ka Bwenda,  Umurenge wa Muhondo.

Bagiranye ibiganiro  n’amatsinda y’abagenerwabikorwa ndetse n’abakangurambaga (Community Based Facilitators) bababwira uburyo uyu mushinga wabafashije kugera ku bumwe n’ubwiyungo ndetse bakora n’urugendo rw’isanamitima no gukira ibikomere.

Mu buhamya bwatanzwe umugenerwabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera avuga ko inyigisho z’isanamitima zamufashije gukira ibikomere by’umutima ndetse abasha kubohoka ataga imbabazi ku bamuhemukiye.

Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto rusange

Abakozi ba MINUBUMWE bashimye uburyo bwashyizweho na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali aho abakangurambaga bafasha mu bikorwa by’uyu mushinga bandika mu bitabo byabo, n’ubruryo buzuza amafishi batangiraho raporo z’ibikorwa baba bakoze.

Umushinga w‘Ubumwe n’Ubudaheranwa, ukorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ufasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ukaba waramuritswe ku mugaragaro mu kwezi kwa Gashyantare 2023.

Leave A Comment