• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bahuguwe ku itegeko rihana abapfobya Jenoside

Abagize Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika, bahuguwe  ku itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda1994 , bibutswa ko hari n’itegeko ribahana.

Ni amahugurwa y’iminsi itatu arimo kubera i Kigali, yatangiye ku wa mbere tariki , asozwa tariki ya 6 Werurwe 2024 akaba yarateguwe n’iyi Komisiyo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abandi bafatanyabikorwa.

Karambizi Olivier Umusesenguzi muri MINIBUMWE, ushinzwe kurwanya ipfobya rya Jenoside, asaba abantu kwirinda imvugo zipfobya kuko bihanwa n’amategeko.

Karambizi Olivier

Karambizi Innocent

Karambizi avuga ko ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda bigabanuka, kuko ngo muri iki gihe ibyaha byo gukubita, gukomeretsa no gutera ubwoba abarokotse Jenoside cyangwa kubakanga, byagabanutse, ibikiri byinshi ngo ni ibiri mu magambo, cyane ko biri no mu rubyiruko.

Ati “Ingingo ziri mu itegeko rihana icyaha cya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo zirasobanutse, zerekana ibitekerezo n’imvugo zigomba kwirindwa, ubikoresheje rero aba arimo gupfobya Jenoside, akaba yabihanirwa”

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama nkuru y’Abepeskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Niragire Valens, aavuga ko bakomeje kwigisha ingeri z’abantu zitandukanye kwirinda kugwa mu byaha byo gupfobya Jenoside, birinda imvugo zitaboneye cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko usanga ariho bikunze kugaragara cyane.

Umunyamabanga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu nama nkuru y’Abepeskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Niragire Valens,

Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ugaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije: kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside; koroshya uburyo Jenoside yakozwemo; kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe muri ibyo bikorwa, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ariko atarenze Miliyoni imwe (1,000,000Frw).

 

 

Leave A Comment