• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abiga mu iseminari ya Nyakibanda bagiye kujya bahabwa ibiganiro kuri gahunda yo Guteganya imbyaro

Imyanzuro y’inama yahuje Abapadiri bakuru b’Amaparuwasi, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro bya kiliziya Gatolika n’abakozi ba serivisi yo gutegenya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere tariki 13 Werurwe 2024 yafashe umwanzuro wo gutegura ibiganiro birebana na gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere mu Iseminari ya Nyakibanda kugira ngo Abapadiri bazinjire mu butumwa bazi uko gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa kamere iteye, uko ikora, n’aho ikorera.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo gusuzuma ibyagezweho muri iyi gahunda yo guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere n’ibitaragezweho ndetse n’imbogamizi Kiliziya yahuye nazo n’aho bagomba gushyira imbara.

Mu myanzuro irindwi yafatiwe muri iyi nama harimo uvuga ko Caritas Rwanda ifatanyije na Serivice y’Ubusugire bw’ingo (SNAF) aribo bazategura ibi biganiro ku Guteganya Imbyaro hifashishijwe uburyo bwa Kamere.

Igihe abiga mu Iseminari bazajya mu butumwa bamaze guhabwa Isezerano ry’Ubusaserodoti biyeguriye Imana burundu bazarushaho gufasha abakirisitu kwitabira no gukoresha iyi gahunda yo guteganya imbyaro mu buryo bwa Kamere kuko bazaba baramaze kuyumva neza kandi n’uburyo ikoreshwa.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas Kigali asobanura ko Kiliziya Gatolika muri gahunda yo guteganya imbyaro yifashisha uburyo bwo kubara ukwezi k’umugore.

Ati «  Muri gahunda twe dukoresha twigisha abantu kubyara abo bashoboye kurera ari nayo mpamvu tuvuga guteganya imbyaro kuko umuntu agomba kubyara yamaze guteganya ibizatunga abana be twifashisha uburyo bwa kamere bwo kubara ukwezi k’umugore kugira ngo yirinde mu gihe cy’uburumbuke ntasame ».

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko inama nk’iyi bafatiramo imyanzuro ibafasha kumenya aho bagomba gushyira imbaraga ndetse no gufata ingamba zo gukomeza kwigisha imiryango kugira ngo abashakanye babyare abo bashoboye kurera.

Abitabiriye Inteko rusange ya Caritas Rwanda 

Indi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni ugukora urubuga rwa ‘whatsap’ rw’abashinzwe Serivice y’Ubusugire bw’ingo ndetse n’abafite aho bahurira na gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, kugira ngo basangire amakuru arebana n’ubwo butumwa.

Umwanzuro wa gatattu uvuga ko ibigo byose by’ubuzima no kuri za Paruwasi hagomba gushyirwaho serivisi y’ubusugire bw’ingo n’umukozi uyishinzwe, bakifashisha abashinzwe serivisi y’ubusugire bw’ingo ku rwego rwa Diyosezi kugira ngo bamufashe mu mahugurwa y’ibanze.

Hazakorwa n’ubukangurambaga n’amahugurwa ku bakozi bakora ku bigo by’ubuvuzi, Paruwasi no mu maserivisi ya Diyosezi kugira ngo bagire imyumvire ya gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere no gufasha mu bukangurambaga.

Ikindi kizakorwa muri iyi gahunda ni ugutangira amakuru ku gihe k’ushinzwe gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ku rwego rwa Diyosezi n’umuhuzabikorwa by’ubuzima ku rwego rwa Diyosezi, igihe hari ababyeyi babuzwa uburenganzira  bwabo bwo gukoresha uburyo bwo guteganya imbyaro bifuza, bakaba bakorerwa ubuvugizi.

Hemejwe gukomeza kunoza ubufatanye hagati ya serivisi y’ubusugire bw’ingo, Caritas na Paruwasi muri gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, hirindwa gutatanya imbaraga kugira ngo abaturage bafashwe kugera ku guteganya imbyaro bifuza no kugira umuryango utekanye.

Paruwasi kandi igomba gushyigikira serivisi yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ishyiraho serivisi y’ubusugire bw’ingo kuri buri Paruwasi n’agahimbazamusyi ku bafasha b’ingo.

 

 

 

Leave A Comment