• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yahuguye abaturage ku itegeko rirwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rutunga ku itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Ubu bukangurambaga bwateguwe na Komisiyo yUbutabera n’Amahoro Arikidiyosezi ya Kigali ku bufatanye n’ubuyozi bw’akarere ka Gasabo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien Umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatanze ikiganiro ku baturage bitabiriye inteko rusange y’abaturage abasobanurira kuri iri tegeko kugira ngo ribafashe gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda birinda icyabatandukanya ndetse n’imvugo izo arizo zose zahembera urwango n’amacakubiri.

Ati “ Impamvu duhugura abaturage ni ukubafasha gusobanukirwa neza iri tegeko bakamenya ibikubiyemo bikabafasha kudakoresha imvugo zipfobya jenoside  n’ibyaha bifitanye isano nayo kandi bizatanga umusaruro mu gukomeza gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda no kubarinda icyabuhungabanya”

Abaturage basobanuriwe ko ingengabitekerezo ya jenoside, bivuze igikorwa umuntu ukorera mu ruhame, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro batanze ibiganiro

Itegeko ryerekeranye no guhana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside ryashinzweho mu mwaka 2008, itegeko no18/2008 ryo ku wa 23/07/2008. Iri tegeko ryavuguruwe mu mwaka wa 2013 Itegeko no 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Iri naryo ryaje kuvugururwa tariki 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside

Ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside bisobanurwa muri iri tegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, cyane cyane kuva ku ngingo ya 5 kugeza ku ya 11.

Ibyo byaha ni ibi bikurikira:

1.Icyaha cyo guhakana jenoside ni igikorwa gikorewe mu ruhame kigamije:

2.kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside

3.Kugoreka ukuri kuri jenoside hagamijwe kuyipfobya

4.Kwemeza ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri

5.Kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe

Ingingo ya 4, y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Abaturage basobanuriwe uburyo igisobanuro cy’ijambo “mu ruhame” bivuga ahantu hateraniye abantu barenze babiri basobanurirwa uburyo ibikorwa bikurikira na byo bifatwa nk’ibikorewe mu ruhame:

1.Ibitangajwe ku rubuga nkoranyabuhanga( Website)

2.Ibitangajwe ku rubuga nkoranyambaga birimo (Face book, Urubuga rwa X, Instagram, tiktok nizindi)

3.Ibitangajwe mu bitangazamakuru

4. Ubutumwa bwohererejwe umuntu

5. Amajwi yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabugenewe ibyo ari byo byose cyangwa amashusho yafashwe hakoreshejwe icyuma gifata amashusho agenda.

Umwe mu bayobozi batanze ikiganiro 

Icyaha cyo gupfobya jenoside

Gupfobya Jenoside ni ukagaragariza mu ruhame kandi ku bushake imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo, Kugaragaza imibare itariyo y’abazize jenoside, Icyaha cyo guha ishingiro jenoside

Guha ishingiro Jenoside ni igikorwa gikorewe mu ruhame kigamije:

1.Gushimagiza jenoside;

2.Gushyigikirajenoside;

3.Kwemeza ko jenoside yari ifite ishingiro.

4.Icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye jenoside ni uguhisha, kwangiza, gusibanganya cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside bikozwe ku bushake.

Muri ibyo harimo icyaha cyo kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, icyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro, urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside Ni ugukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira:

Gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside, icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside, Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ni imyitwarire cyangwa igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside. Ingingo z’iri tegeko zisobanura ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside zinateganya n’ibahano byabyo.

Abaturage bahuguwe ku itegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo

Iri tegeko rirebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo rinateganya ibihano ku bantu babikoze.

Mu ngingo ya 9 ivuga Kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize jenoside ko umuntu ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: 1º kwiba imibiri y’abazize jenoside; 2º gutesha agaciro cyangwa kwangiza ku bushake, imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW). ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Ingingo ya 10: Gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside Umuntu ukora ku bushake kimwe mu bikorwa bikurikira: 1º gusenya cyangwa konona urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; 2º gusenya cyangwa konona ibimenyetso by’urwibutso rwa jenocide cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; 3º gutesha agaciro urwibutso rwa jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize jenoside; aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Ingingo ya 11: Guhohotera uwacitse ku icumu rya jenoside Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya jenoside, aba akoze icyaha. Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Icyiciro cya 3: Icyaha cy’igengabiterezo ya jenocide n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politike cyangwa indi miryango Ingingo ya 12: Ihanwa ry’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bikozwe n’ibigo, imitwe ya politiki cyangwa indi miryango Ibyaha bivugwa mu ngingo z’iri tegeko bihanishwa ibihano by’ihazabu biteganywa muri izo ngingo iyo bikozwe n’ikigo cyangwa isosiyeti bitari ibya Leta, koperative,  umuryango utegamiye kuri Leta ufite ubuzima gatozi, umutwe wa politiki. Uretse igihano cy’ihazabu, urukiko rushobora kandi gutegeka iseswa cyangwa kubuzwa gukorera mu Rwanda.

Leave A Comment