• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Minubumwe yagiranye ibiganiro n’imiryango ikorana nayo mu mushinga w’ubumwe n’ubudaheranwa

Imishinga 10 ikorana na MINUBUMWE mu mushinga wayo w’ubumwe n’ubudaheranwa bagize umwiherero w’iminsi itatu kuva tariki 25 kugeza tariki 28 Werurwe 2024 wabereye mu karere ka Musanze barebera hamwe ibyo uyu mushinga umaze kugeraho mu bikorwa by’isanamitima.

Uyu mwiherero wahuje muri buri muryango hakaba haritabiriye abantu babiri , abakozi ba Minubumwe ndetse n’abakozi ba international Alert, hakaba barebeye hamwe uko ishyirwamubikorwa ry’umwaka ushize ryagenze.

Muri ibyo bikorwa harimo ubukangurambaga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kububakira ubushobozi, Kubarura abantu bahuguwe mu by’isanamitima n’ubudaheranwa hakorwa inama imwe buri gihembwe; mu bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere, guhuza abafatanyabikorwa mu bikorwa ,associations/cooperatives no kuyubakira ubushobozi; Leta, amadini, amashyirahamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, clubs kubana neza no kwiteza imbere biri mu Karere.

Hanasuzumwe umusaruro utegerejwe ku bikorwa bishya bizakorwa muri uyu mwaka kuva muri Mata 2024 kugeza muri werurwe 2025 ndetse hanarebwa uburyo ingengo y’imari izakoreshwa.

Iteganyabikorwa rya 2024-2025, rihuriweho n’abafatanyabikorwa bose ba Minubumwe bakora k’umushinga w’ubumwe n’ubudaheranwa. Muri uyu mwiherero Kandi abakozi ba Minubumwe bakurikirana iyi gahunda bifuje ko kubera ingengo y’imari ntoya hazibandwa cyane kugukora coordination kuruta gushyira mu bikorwa ahubwo bagakorana cyane n’inzego nyinshi zaba iz’ibanze ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bari muri utwo turere umushinga ukoreramo, ikindi n’uko muri buri murenge hazabamo itsinda ndetse n’abandi bakangurambaga bazajya bafasha ayo matsinda kubijyanye n’isanamitima n’ ubumwe n’ubudaheranwa.

 

 

 

Leave A Comment