• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Paruwasi ya Mugote yashyikirije inkunga Abarwayi

Muri paruwasi ya Mugote kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu tariki 29 Werurwe 2024  Abakangurambaga ba Caritas basuye abarwayi ku bitaro, mbere yo gutangira inzira y’umusaraba.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mugote Jean Claude Bigirimana yatangaje ko iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka kuko ku munsi wo guhimbaza ububabare bwa Yezu Caritas isura abarwayi.

Ati “ Inkunga yakusanyijwe n’abakangurambaga ba Caritas binyuze mu miryangoremezo, igizwe n’ibintu bitandukanye byo gufasha abarwayi birimo ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku”.

Padiri Bigirimana avuga ko guhimbaza ububabare bwa Yezu no gufasha abakene bijyana kuko ari igikorwa cy’urukundo ndetse Yezu asaba kwitanga kugira ngo abakene n’abarwayi bitabweho.

Ati “ Ni ngombwa ko abakirisitu bazirikana ku bubabare bwa Yezu kirisitu, buganisha ku izuka n’umutsindo bye no kuzirikana ibyo Kiliziya ibigisha byo gufasha ababaye no kwita ku barwayi”.

Aha bari bajyanye imfashanyo ku bitaro

Uwa Gatanu Mutagatifu, ni mu minsi y’inyabutatu ya Pasika, by’umwihariko ukaba umunsi uzirikanwaho urupfu rw’umwami wacu Yezu Kirisitu.

Kiliziya isaba abakirisitu kuba mu isengesho cyane ndetse bakirinda n’urusaku bakarangwa no kuzirikana cyane ububabare bw’umwami wacu Yezu Kirisitu n’urupfu rwe dukesha umukiro, uko biganisha ku izuka ndetse ku isaha ya saa cyenda Umukirisitu akajya mu bubabare bwa Kirisitu agahura n’abandi, bagahimbaza ububabare bwa Kirisitu.

Uwa Gatanu n’uwa Gatandatu Mutagatifu nta Misa ihimbazwa, gusa hakaba ubwo bubabare abakirisitu bahimbaza kandi batuje.

 

Leave A Comment