• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abapadiri bakuru ba za Paruwasi bashakiye hamwe igisubizo cyo kuvana abatishoboye mu bukene

Mu nama yahuje Abapadiri bakuru ba Paruwasi muri Arikidiyosezi ya Kigali bigira hamwe uburyo bakura abatishoboye mu bukeneye bashimye gahunda ya ‘KWIGIRA’ bemeranywa ko bagiye kuyifashisha muri gahunda yo kuzamura imibereho y’abatishoboye.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali mu nama yagiranye n’Abapadiri bagenzi be yabasangije gahunda ya “kwigira” uburyo yabafashije kubaka ubushozi bw’abatishoboye.

Ati “Muri iki gihe, imiryango yose ikorana na Leta muri gahunda zo gufasha abatishoboye, isabwa kwerekana ko abo yafashije bavuye mu cyiciro cy’ubuzima bakagera mu kindi cyiza kurushaho.Na Caritas rero n’ubwo dufasha abantu benshi batugana bakeneye gufashwa, dusabwa kwerekana niba koko twarabavanye mu buzima bubi barimo tukabageza mu buzima bwiza”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko kugeza ubu hari gahunda Caritas Kigali batangije yitwa “KWIGIRA”.

Padiri avuga ko muri iyi gahunda, aho guha umuntu ikimutunga uwo munsi gusa, azana umushinga muto ubyara inyungu ashobora gukora ,bakareba niba bamutera inkunga yo kuwushyira mu bikorwa, bityo akabasha kwifasha, aho guhora aza kwifashisha.

Mu nama yiga kuri gahunda yo gukura abaturage mu bukene

Ati “Ese byashoboka ko no muri Paruwasi zacu, aho bishoboka ,ubu buryo bwakoreshwa? Muri iki gihe ,abanyarwanda benshi bamaze kumenya agaciro ko kwibumbira mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya. Aya matsinda atuma babasha kwegeranya ubushobozi buke bafite, bukabyara umusaruro utubutse.

Padiri avuga ko muri Caritas Kigali, batangiye gushishikariza abantu gahunda y’ “IBIMINA BIDASESA” aho abahuriye mu Itsinda birinda kugabana uko umwaka utashye ngo bongere batangirire kuri zero; ahubwo bakoresha umuco mwiza wo kongera igishoro cyabo, kugira ngo bagende barushaho kugurizanya amafaranga atubutse.

Ati “Twasanze ari byiza ko twasangira ibitekerezo kuri izi ngingo, kugira ngo turebere hamwe uko twagaragaza umusanzu wacu mu iterambere ry’Abanyarwanda.Ntagushidikanya ko hari benshi twahinduriye ubuzima kandi neza.Ndetse uwareba muri Paruwasi zacu uko ari 42 ,kugeza ubu, yasanga aba bantu bahari kandi ari benshi.”

Abandi Padiri bitabiriye iyi nama bashimye iyi gahunda ya “Kwigira” no kwibumbira mu ‘Ibimina Bidasesa’ bemera kujya kubishyira mu bikorwa kugira ngo bifashe abatishoboye kwivana mu bukene.

Ndayishimye Jean De Dieu uyobora Paruwasi ya Kanombe yavuze ko iyi gahunda ari nziza amaparuwasi aramutse ayishyize mu bikorwa byatanga umusaruro wo kongerera ubushobozi abatishobo bwo kubakura mu bukene.

Abapadiri bitabiriye iyi nama bemeranyijwe ko bagiye gushyiraho gahunda ihamye yo gukomeza kwita kubatishoboye bigakorwa mu buryo burambye buzafasha abagenerwabikorwa kuva mu kiciro barimo ndetse nabo ubwabo bagakomeza kwifasha.

 

Leave A Comment