• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya umwihariko w’uburezi n’uburere bitangirwa mu ishuri ry’imyuga rya Butambwa

Rwigira Jean Marie Vianney umuyobozi w’ishuri rya Butamwa TVET Schools avuga ko batanga uburezi ariko bakanigisha abanyeshuri inyigisho zibakangurira kuba abakirisitu.

Rwigira avuga ko kwigisha abanyeshuri batarahabwa amasakaramentu bibafasha no guhinduka mu myizerere ndetse no mu mibereho yabo bagahabwa amasomo yo mu ishuri ndetse bakigishwa n’inyigisho za Gikirisitu.

Ati “Abana bose baje kwiga hano batabatije,  badahagijwe ndetse batanakomejwe turabigisha bose bagahabwa amasakaramentu bakarangiza amasomo yabo bagahabwa impamyabumenyi zabo baranamaze guhabwa nayo masakaramentu.

Barimo babatizwa

Rwigira avuga ko uburezi butangirwa mu ishuri ry’imyuga rya Butamwa abereye umuyobozi bita ku banyeshuri babagana bakabaha uburezi ariko batibagiwe n’uburere.

Mu banyeshuri biga muri iki kigo tariki 26 Mata 2024 muri bo 27 bahawe amasakaramentu.

Ati “ Abanyeshuri 10  bahawe isakaramentu rya Batisimu, 17 bahabwa iryo gukomezwa, twishimiye uko igikorwa cyagenze kuko ari igikorwa cyiza kinjije abana bacu mu buzima bwa Gikirisitu”.

Abahawe Amasakaramentu bavuga ko nubwo binjiye mu ishuri rya Butamwa TVET School bahungukiye byinshi birimo no kugarukira Imana”.

Umwe muri bo yagize ati “ Jyewe nabatijwe ndumva nabaye mushya kandi nzakomeza kugendera mu murongo w’abana b’Imana”.

Muri iri shuri harimo amashami y’ubwubatsi, ubudozi, Ububaji no gusudira uwahize arangiza afite ubumenyi bumwemerera kujya ku isoko ry’umurimo ndetse akaba ashobora no kuba rwiyemezamirimo ku giti cye agendeye ku mwuga yize.

Leave A Comment