• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bumbogo : Abagize Komite ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Caritas Iwacu

Abagize Komite ya Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali batuye Bumbogo mu karere ka Gasabo biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda ya Caritas iwacu.

Iyi komite yahawe ikiganiro kuri gahunda ya Caritas Iwacu tariki 11 Gicurasi 2024 na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali hamwe na  Narame Gratia umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho myiza, Gufasha n’Ubutabazi muri Caritas Kigali uburyo Caritas Iwacu ikora n’intego yayo.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuybozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali yabasobanuriye ko iyi gahunda ya Caritas Iwacu yatekerejwe nyuma yo kubona ko Kiliziya ikomeje kugira umubare munini w’abaza babagana bifuza ko babafasha kubera impamvu zitandukanye bakeneye ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi.

Ati “ Bimaze kugaragara kandi ko amikoro dufite ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi mu gihe kandi tubona nyamara ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima mwiza wo gufasha abatishoboye; twatekereje gutangiza gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Padiri Twizeyumuremyi avuga ko iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas ya Paruwasi.Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi; kandi uwabyiyemeje akiyandikisha(souscription).

Ati “Izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana. Iyi gahunda twatangiye kuyitekereza nyuma ya COVID 19, muri 2021, aho twasuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali tukayiganiraho, kandi tugasanga yakirwa neza.

Padiri Twizeyumuremyi avuga kohHashize umwaka gahunda ya ‘Caritas Iwacu’ bayikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda.

Ati “Twiteguye kandi gukomeza ubukangurambaga, hakoreshejwe uburyo bunyuranye kugira ngo irusheho kumenyekana”.

Nyuma y’ikiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye(Caritas-CDJP) ya Arikidiyosezi ya Kigali, abagize Komite ya Caritas na CDJP muri Zone ya Buliza na Bumbogo biyemeje gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Caritas Iwacu’ guharanira iterambere ryuzuye kandi rirambye ry’abagenerwabikorwa ba Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye (SDHI) ndetse no gushyira imbaraga mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa.

Leave A Comment