• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Arikidiyosezi ya Kigali yibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe kuri Paruwasi ya Musha

Mu karere ka Rwamagana kuri Paruwasi ya Musha tariki 17 Gicurasi 2024 Arikidiyosezi ya Kigali yibutse ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda akaba ari nawe watuye igitambo cya Misa yo gusabira Abatutsi bishwe muri Jenoside na Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Muri Kiliziya y’iyi Paruwasi hiciwe Abatutsi bari bayihungiyemo basaga ibihumbi 10 icyo gihe hari hahungiye abaturutse mu cyari Komini ya Gikoro muri Kigali Ngari, ubu ni mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yifatanyije n’Arikidiyosezi ya Kigali kwibuka Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Musha

Uwa mbere wagize uruhare mu iyicwa ry’ Abatutsi ni uwari Burugumesitiri wa Komini Gikoro Bisengimana Paul, ariko hakaba hari n’amakuru y’uko Semanza Laurent wari warabanjirije Bisengimana kuyobora iyo komini nyuma akimurirwa muri Komini Bicumbi, nawe yari yazanye abasirikare ngo bafashe ab’i Musha.

Tariki 13 Mata 1994 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo abari bahungiye ku kiliziya bari bamaze kwicwa, hakurikiraho abatundaga imirambo bayijyana kuyijugunya mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biri hafi aho.

Nyuma ya Jenoside imibiri y’abo bantu yaje kuvanwa mu birombe igarurwa ku Kiliziya, ishyingurwa mu mbuga yayo, hakaba ari ho hagizwe Urwibutso rw’Umurenge wa Musha.

Hafashwe ifoto rusange 

Umuryango IBUKA mu Murenge wa Musha, uvuga ko interahamwe ziciye muri iyo Kiliziya abarenga ibihumbi 10 bari bayihungiyemo, bavuye hirya no hino mu makomine ahegereye, zikabakuramo zijya kubajugunya mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Ibirombe by’i Musha, Mwulire na Munyiginya muri Rwamagana, byatangiye gucukurwa ahagana mu 1930, kugera muri 1994 byacungwaga n’ibigo nka Regi des Mines (REDEMI) na SOMIRWA, ubu bikaba biri mu maboko ya PIRAN Rwanda Ltd, kimwe mu bigize Ikigo kinini cy’ubucukuzi mu Rwanda cyitwa ’Trinity Metals Group’.

Mu rwibutso rwa Musha, haruhukiye imibiri igera kuri 20,207, y’Abatutsi bahiciwe n’abandi biciwe mu bice byegeranye nuyu murenge.

Iyi Paruwasi ariko yavuyemo ubuhamya bukomeye bw’abatanze imbabazi mu gihe cya Yubile y’i 2000 y’ubukristu ku isi hose n’imyaka 100 y’ubukirisitu mu Rwanda nyuma y’urugendo rwa Gacaca nkirisitu.

Leave A Comment