• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali yashimiwe kuba umufatanyabikorwa mwiza w’akarere ka Kicukiro

Caritas Kigali yahawe ‘Ceritificat’ y’ishimwe kubera kuba umufatanyabikorwa mwiza w’Akarere ka Kicukiro mu bikorwa byo kwita ku bana.

Bimwe mu bikorwa bafatanyamo na Caritas Kigali ni mu mushinga ‘Mbere na mbere umwana ugamije kurinda umwana ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ko ubuyobozi muri rusange bushima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, kuko ibikorwa byabo byigaragaza mu gufasha abaturage gukemura ibibazo bitandukanye no mu iterambere ry’akarere.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kicukiro, bamuritse ibikorwa bakora birimo Ubugeni, Ubuhinzi n’ubworozi, Ikoranabuhanga , Inzu z’imideri ndetse na Serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza bitangwa n’imiryango n’ibigo bitandukanye bikorera muri ako Karere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimye abafatanyabikorwa bitabiriye imurikabikorwa, ndetse abibutsa ko ibikorwa byabo byagize uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene

Rwamukwaya Jean de Dieu Rwamukwaya Jean de Dieu ashinzwe gukurikirana no gusuzuma ibikorwa bya Caritas Kigali avuga ko akarere ka Kicukira bafatanya mu bikorwa byo kwita ku ban abo mu muhanda no guherekeza imiryango yabo.

Ati “ Dukura abana mu muhanda tukabasubiza mu ishuri tukabarihira n’amafaranga y’ishuri ndetse tukanabaha ibikoresho ndeste n’ababyeyi babo tukabaherekeza muri gahunda zo kubakura mu bukene tukabatera inkuru ariko tugakurikirana n’uko iyo nkunga ikoreshwa.

Caritas Kigali ikomeza gufasha aba bana biciye mu marushanwa atandukanye abatsinze bagahabwa ibihembo. Ku ruhare rw’ababyeyi bafite abana bataye ishuri bakajya kuba inzerere hifashishwa, ababyeyi ntangarugero bakigisha abafite abana bataye ishuri uburyo bwo gutangamo uburere bwiza.

Ubu Caritas Kigali ifasha abana n’ababyeyi 95 mu kubatera inkunga yo gukora imishinga iciriritse ikanarihira abana 95.

Ababyeyi babo bana ubu bakorera mu matsinda 6,  yo kubita no kugurizanya kugira ngo bivane mu bukene.

 

Leave A Comment