• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Dore ibintu bitera uburwayi bw’umugongo n’uburyo wabyirinda

Zimwe mu mpamvu zitera uburwayi bw’umugongo zirimo kuba umuntu yicara mu buryo butari bwo (position) ndetse no kumara umwanya munini umuntu yicaye no kuryama umuntu yiseguye.

Umuganga ukora muri serivise yo kugorora ingingo Seth Harerimana mu Bitaro bya Rilima Bizobereye mu kuvura Amagufa N’Ingingo (Centre de Chirurgie Orthopédique Pédiatrique et de Réhabilitation Sainte Marie de Rilima) mu ishami rikorera kuri Ste Familles mu kigo cyahoze gikoreramo Abadacogora n’Intwari avuga ko uburwayi bw’umugongo akenshi buturuka ku buryo umuntu aba yawufashe.

Zimwe mu mpamvu atanga zituma umuntu arwara umugongo harimo kunama cyane umuntu akoresha terefone na mudasobwa.

Ati “Iyo wunamye muri terefone umwanya munini uruti rw’umugongo rwo ku ijosi rugira ikibazo kuko imiterere karemano yarwo itangira guhinduka ndetse bikamanuka bigafata ikindi gice cyo mu mugongo ndetse no munsi y’umugongo”.

Indi mpamvu Muganga Harerimana avuga itera uburwayi bw’umugongo ni ukuryamira imisego myinshi. Avuga ko uburyo bwiza bwo kuryamamo ari ukuryama utiseguye umuntu yakenera kwisegura agakoresha akaboko ke.

Ahakorera ishami ry’ubugororangingo ry’ibitaro bya Rilima

Ibindi bishobora kwangiza uruti rw’umugongo ni ukugenda mu modoka cyanga moto ikaguceka mu mikuku igihe kirerekire kuko bituma uruti rw’umugongo rujegajega.

Iyo uruti rw’umugongo rwajegajeze bituma havuka ibindi bibazo mu mubiri birimo kwangiza imyakuru yo ku ruhande rw’uruti rw’umugongo, umuntu ashobora kubyimba ibirenge, umuntu atangira kugira ibinya mu mubiri, ndetse rimwe na rimwe amaraso ntatembere neza mu mubiri.

Muganga Harerimana avuga ko ibimenyetso biranga umurwayi w’umugongo ndetse abantu benshi bakaba babihurizaho ku kigero cya 90% ni ububabare bw’umugongo.

Ati “Nubwo ububare buba butandukanye abenshi batugana baza bafite ububabare bw’umugongo cyane, ariko hari igihe umuntu arwara umugongo akababara ibindi bice by’umubiri birimo nko kumva aribwa mu rutugu, kuribwa mu kiganza ndetse no kumva uribwa ibindi bice ariko biterwa n’umugongo”.

Muganga Harerimana avuga ko umurwayi ashobora no kubabara ikibero ndetse n’urutugu ariko ku mugongo atababara yajya kwa muganga bagasanga afite ikibazo ku mugongo.

Ikindi kimenyetso kerekana ko umuntu arwaye umugongo n’igihe ashatse kwihindukiza, cyangwa kwicara uko byari bisanzwe umugongo ukanga.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kugorora ingingo

Uburyo bwo kwirinda umugongo ni ukwirinda kwicara hagati y’iminota 45 n’iminota 60. Umuntu yagombye kunyuzamo agahaguruka byibura iminota 3, akabona kongera kwicara.

Ati “Nyuma ya buri saha umuntu aba agomba guhaguruka niyo yaba amasegonda byamufasha kwirinda uburwayi by’umugongo, ikindi ni ukwirinda gukora ibintu w’unamye cyane, ni byiza no kugabanya ibiro ku bantu banini kuko umugongo utihanganira ibiro byinshi ndetse no gukora siporo kandi neza”.

Gutinda kwivuza umugongo bigira ingaruka nyinshi zirimo gutakaza akazi igihe kitageze kuko uburwayi buba butabimwemerera, umuntu agira ingaruka zo kubagwa, ndetse agatinda no gukira.

Muganga Harerimana avuga ko kuvura umugongo bishoboka kuko babakorera ubugororangingo (Quinestrapy) ndetse bagatanga inama z’uburyo umuntu agomba kwitwara mu gihe akiwurwaye.

Ati “ Iyo uburwayi butarakura ngo umuntu abe yakorerwa ubugororangingo ngo akire harebwa ubundi buryo bwo kumuvura aho biri ngombwa akabagwa hakurikijwe uburwayi afite”.

Umwe mu barwayi bivuje kuri iri shami ry’ibitaro bya Rilima bizobereye mu kuvura amagufa n’ingingo utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru avuga ko yagiye kwivuza atabasha gukandagira kubera ububare yari afite mu kirenge.

Ageze kwa muganga Dogiteri amaze ku musuzuma yamusabye gutanga ibizamini nyuma yo gufotora umugongo we basanga arwaye igufa rimwe mu magufa agize uruti rw’umugoro ‘Disque’.

Yagize ati “ Nta muti bampaye uretse kunkorera ubugororangingo (Quinestrapy) gusa, banyereka imyitozo nkora itandukanye itagoranye, buhoro buhoro nagiye noroherwa ku buryo ububabare bwashize burundu ndetse n’umugongo urakira hatabayeho kumbaga”.

Zimwe mu nama yagiriwe zirimo kwirinda ibintu byangiza umugongo ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri byibura inshuro eshatu mu cyumweru, agakoresha iminota 30 kuri buri nshuro.

 

 

Leave A Comment