• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya uburyo wahana umwana utamwangirije ubuzima bwo mu mutwe

Ababyeyi benshi bakunze guhana abana babo igihe bakosheje bakoresheje ibihano bitandukanye nyamara ngo umubyeyi ashobora guhana umwana nabi akamutera ibibazo ku buzima bwo mu mutwe.

Impuguke mu mitekerereze ya muntu ivuga ko atari byiza guhana umwana umubwira nabi ndetse umuha n’ibihano bimubabaza ku mubiri kuko bigenda bikagira ingaruka ku buzima bw’umwana.

Mbere y’uko tuvuga ku buryo bukwiye bwo guhana umwana, tubanze twibaze niba abantu bumva neza guhana umwana icyo aricyo. Hari abitirinanya guhana umwana no guhohotera umwana.

Guhana umwana ni iki?

Impuguke mu by’imitekerereze (Pscychologue), avuga ko igihano ari uburyo bwo kubwira umwana ko buri gihe iyo umuntu akora amakosa ashobora kugerwaho n’ikintu kitamunezeza, nko kuba yakwimwa ibintu asanzwe akunda birimo imikino itandukanye n’ibindi.

Gukubita umwana ni  nko kwivura umujinya.

Ati: Aha umubyeyi yibwira ko umwana aba yamubababaje noneho nawe akamwihimuraho kandi ntabwo umuntu akwiye kwihimura ku mwana”.

Akomeza avuga ko umugani w’Abanyarwanda ubisobanura neza ko ‘inkoni ivuna igufwa itavuna ingeso’, ko gukubita umwana bidakwiye.

Ati “Ku bavuga ko umunyafu ukenewe, si byo kuko ikibi cyawo ni uko utagira umupaka ari naho ushobora kuvamo guhohotera umwana”.

Guhana biza mu gihe umwana yatannye cyangwa hari ibyo atakoze uko bikwiye.

Umubyeyi yakabanje kwibaza ngo ni iki umwana yakoze, ni ikihe kibazo cyabaye cyatumye umubyeyi atekereza ko umwana atabikoze neza? Hanyuma akabona kumubwira uko yakagombye kubikora binyuze mu kiganiro.

Iyo umwana abikoze mu buryo bwisubira, nibwo umubwira uti twarabivuganye, ubushize warabikoze none dore urongeye! Uti ubu rero ngiye kuguhana, ari nabwo umwima cya kintu akunda, ubundi ntabwo igihano kiza ku makosa umwana akoze ubwa mbere.

Ese hari ingaruka bigira iyo umwana ahanishwa inkoni?

Umwana wamenyereye guhanishwa inkoni bimugiraho ingaruka kuko bimuhindura igikuke.

Ati “Icya mbere ahinduka igikuke, yarangiza akaba icyihebe. Ikindi nawe yiga ko ibibazo bikemurwa no guhohotera abandi cyangwa kubakubita. Iyo undi mwana mugenzi we amufatiye igikinisho aramukubita. Hanyuma akaba umuntu udashobotse, ntiyishobokere ubwe, ntashobokere abandi. Abo bavukana, umuryango mugari, ndetse n’igihugu akaba wa muntu wananiranye. Ujya wumva nk’umuyobozi ukubita abaturage, burya biba byaratangiye kera mu bwana bwe”.

Ese umwana atangira kuganirizwa mu buryo bwo kumuhana angana ate?

Mukamana avuga ko nta mwana n’umwe utaganirizwa mu buryo bwo kumuhana. Ati “Yemwe n’umwana muto w’uruhinja umureba nabi akabimenya ko umurebye nabi ndetse akamenya ko yakosheje. Uko imyaka igenda, uko akura ni ko ikiganiro mugirana kigenda cyiyungura”.

Amategeko y’u Rwanda avuga iki ku gukubita no guhohotera umwana?

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

 

 

 

 

Leave A Comment