• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Kigali ku bufanye n’akarere ka Gakenke batangije icyumweru cyahariwe ingo Mbonezamikurire

Kuva tariki 10 kugeza tariki 14 Kamena 2024 Caritas Kigali ku bufatanye n’akarere ka Gakenke batangije icyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire y’abana bato.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu murenge wa Cyabingo wo mu karere ka Gakenke aho abana bahawe ifunguro rikungahaye ku ndyo yuzuye.

Sr Mukarugambwa Betty aha ifunguro abana

Sr Mukarugambwa Betty ukuri serivisi y’ubuzima muri Caritas Kigali hamwe n’abakozi bakorana muri iyi serivisi bifatanyije n’ababyeyi bafite abana bato kubaha indyo yuzuye kuri uyu munsi wo gutangiza iki cyumweru cyahariwe ingo mboneza mikurire.

Ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe ingo mbonezamikurire ababyeyi bazasobanurirwa ibyiza n’akamaro ko kwitabira ingo mbonezamikurire mu kwita ku bana bato no kurwanya igwingira mu bana, hazatangwa ifu y’igikoma n’amata ku bana, ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi bazahabwa amatungo magufi.

Abana bahawe indyo yuzuye

Ingo mbonezamikurire nazo zizigishwa zinakangurirwe ibyiza byo kugira akarima k’igikoni kandi zihabwe imirima y’imboga kandi zizakangurirwa kugira ubwiherero bufite isuku. Iyi gahunda izakorerwa mu mirenge yose y’akarere ka  Gakenke.

Caritas isanzwe ari umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu bikorwa by’ubuzima cyane muri gahunda yo kurwanya igwingira mu bana no guteza imbere ingo mbonezamukurire.

Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien avuga ko uruhare rwa Caritas mu guteza imbere ingo mbonezamikurire ari gahunda igamije kurwanya igwingira mu bana.

Ati “ Dusanzwe dukorana mu kwita ku ngo mbonezamikurire no gufasha abana bari mu mirire mibi kuyivamo, tubifashijwemo n’abakangurambaga ba Caritas Kigali, tukaba twarihaye intego ko tugomba guhindura imyumvire y’abyeyi mbere na mbere kugira ngo nabo barusheho kwita kubana kuko bizabarinda igwingira n’izindi ndwara zituruka ku mirire mibi”.

 

 

Leave A Comment