• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Barebeye hamwe uko bakomeza gukora ibikorwa by’isanamitima mu mushinga ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yagiranye inama n’abafatanyabikorwa barebera hamwe ibyo bamaze kugeraho mu mushinga w’Ubumwe n’Ubudaheranwa banafata ingamba z’ibikorwa bazakora mukiciro cya kabiri cy’uyu mushinga.

Iyi nama yahuje Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali ndetse na Minisiteri y’Ubumwe bw’abnyarwanda n’Inshingano mboneragihugu ( MINUBUMWE), International Alert n’Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge.

Impamvu y’iyi nama Inama yahuje abafatanyabikorwa bakora kuri gahunda y’isanamitima,  Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Nyarugenge.

Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama harimo kureba ku bikorwa zo gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Umushinga w’Ubumwe n’Ubudaheranwa’, ukorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ufasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mushinga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Cardinal Kambanda ufasha Abanyarwanda komorana ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kudaheranwa n’amateka mabi.

Kuba mu Rwanda hakiri abagihura n’ibibazo by’ihungabana bishingiye ku mateka na Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mushinga ugira uruhare mu kubegera no kubafasha gukira ibikomere.

Isanamitima, ubumwe, kubana neza mu mahoro no kwigira, ni byo uyu mushinga wibandaho mukomora ibikomere bigafasha Abanyarwanda kudaheranwa n’amateka mabi banyuzemo.

Abakoze Jenocide bakangurirwa kwicuza bagasaba imbabazi, hakibandwa no ku biganiro ku mateka himakazwa ‘Ndi Umunyarwanda’. Nyuma yo gukorerwa mu turere 3, uzakomereza no mu tundi tugize ikenurabushyo rya Arikidiyosezi ya Kigali.

 

 

 

 

Leave A Comment