• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Bahuguwe uburyo bazakusanya imfashanyo yo gufasha abatishoboye mu gihe cy’Ukwezi k’urukondo

Abakorerabushake ba Caritas Kigali tariki 21 Kamena 2024 muri Paruwasi ya Ndera bagiranye ibiganiro n’abakozi bo mu Ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi bigamije gutegura Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe no gutangiza Gahunda ya Caritas iwacu muri iyi Paruwasi.

Ukwezi k’Urukundo n’Impuhwe n’igihe umukirisitu Gatolika by’umwihariko n’undi muntu wese w’umutima mwiza yashyiriweho n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda kugira ngo yitagatifuze binyuze mu bikorwa by’urukundo.

Ni ukwezi Kiliziya Gatolika mu Rwanda yifuje ko twagaragariza abababaye umutima w‘urukundo, tubafashisha ibyo dufite twitaye ku byo bakeneye.

Ni ukwezi kandi turushaho kwiyubakira Caritas Nyarwanda Ishingiye ku Bushobozi Bw’abakirisitu bayo aho guhora dutegeye abandi amaboko kuko burya ak’imuhana kaza imvura ihise“Nyamara kandi,ibibonetse muri uku kwezi,ntibifasha gusa abanyarwanda ,ahubwo bigera no ku bandi bagwiririwe n’ibiza bitandukanye, kuko burya urukundo ntirugira umupaka. Mu by’ukuri, muri uku kwezi,ni igihe cyo kwisuzuma, umuntu akareba umubano we na mugenzi we uko wifashe cyane cyane wawundi utishoboye cyangwa uri mu kaga kugira ngo agere ikirenge cye mu cya Yezu Kristu mu rukundo n’impuhwe amugirira.

Ni igihe cyo kwigomwa ku byo dutunze ngo dufashe abatabifite nk’uko Yezu abivuga mu Ivanjili yanditswe na Mt 25,31 – 40

Mutagatifu Yakobo we abisobanura muri aya magambo agira ati: “Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati: nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo rero n’ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako” (Yak 2,16-17).

Gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Nyuma yo kubona ko Kiliziyaa ikomeje kugira umubare munini w’abaza bayigana bifuza ko ibafasha kubera impamvu zitanduka(ifunguro, imyambaro, kwivuza, amashuri y’abana, icumbi n’ibindi);bimaze kugaragara kandi ko amikoro ifite ari makeya, haba ku rwego rwa Diyosezi ndetse na Paruwasi;mu gihe kandi ibona nyamara ko mu muryango nyarwanda harimo abantu bafite umutima mwiza wo gufasha abatishoboye; twatekereje gutangiza gahunda ya “CARITAS IWACU”.

Iyi gahunda igamije mbere na mbere kubaka ubushobozi bwa Caritas ya Paruwasi.Ishingiye kukwegeranya inkunga binyujijwe mu buryo bwo kwiyemeza gutanga imfashanyo y’abakene n’abatishoboye buri kwezi; kandi uwabyiyemeje akiyandikisha(souscription).Izatuma Caritas ya Paruwasi ishobora guhorana “mu kebo agafu ko gufasha umukene wese uje abagana”.

Iyi gahunda twatangiye kuyitekereza nyuma ya COVID 19 ,muri 2021, aho twasuye Paruwasi hafi ya zose zo muri Arikidiyosezi yacu ya Kigali tukayiganiraho, kandi tugasanga yakirwa neza.Hashize umwaka tuyikorera ubukangurambaga kuri Pacis TV ndetse na Radio Maria Rwanda.

Twiteguye kandi gukomeza ubukangurambaga, hakoreshejwe uburyo bunyuranye kugira ngo irusheho kumenyekana. Twakora iki kugira ngo iyi gahunda, igamije kongerera ubushbozi Caritas ya Paruwasi, yumvikane kandi yitabirwe?

Leave A Comment