• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abantu 30 ku kurwanya ibiza

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2024, mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ngeruka mu kagali ka Gihembe mu midugudu ya Ruzinge, Nyarubande na Nyakariba yatanze amahugurwa ku bantu 30 bagize Komite zo kurwanya Ibiza no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu bahuguwe muri buri mudugudu harimo komite y’abantu 10, abagore 5 n’abagabo 5.

Niyonsenga Immacule umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko guhugura aba baturage bibafasha kwirinda Ibiza mu gihe cy’imvura nyinshi.

Ati “ Icyo tugamije ni ukubongerera ubumenyi bwo kurwanya ibiza, no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo imvura nyinshi idatwara ubutaka ndetse no kwirinda kugirwaho ingaruka  n’imvura nyinshi mu gihe cy’itumba”.

Bimwe mu byo bahuguweho basobanuriwe Ibiza n’ingaruka zabyo, imihindagurikire y’ikirere icyo ari cyo, banahawe umukoro wo mu matsinda wo kureba ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere no kubisesengura ndetse no gushaka ingamba z’uburyo byakwirindwa n’uburyo byakemuka.

Abaturage barimo bungurana ibitekerezo 

Buri mudugudu wakora iteganyabikorwa ry’ibyo bazakora kugira ngo babashe guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’ibiza ndetse n’uburyo babyirinda.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igira uruhare muri gahunda ziteza imbere umuturage aho igenda ihugura abaturage bo mu karere ka Bugesera muri gahunda zitandukanye z’iterambere zigamije kubakura mu bukene.

Ibi bikorwa bya Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro byunganira Leta mu kwigisha abaturage no kubaha ubumenyi ku mihindagurikire y’ikirere ndetse no kumenya uko bahangana nayo hamwe no kurwanya Ibiza.

Leave A Comment