• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Imiryango 80 yahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye

Imiryango 80 igizwe n’umugore n’umugabo yahuguwe ku ihame ry’uburinganire n’Ubwuzuzanye mu muryango hagati y’umugore n’umugabo.

Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikisiyosezi ya Kigali  ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye ‘Gender’ Niyonsenga Immaculee yahuguye abashakakanye 160 (couples 80) bo mu kagali ka Nyakayenzi na Gihembe mu midugudu ya Kibaya,Kimiduha, Heru, Nyarubande, Ruzinge na Nyakariba mu mushinga wa RWA 079 ku ihamwe ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Niyonsenga avuga ko aya mahugurwa bayatanze mu minsi itatu kuva tariki 25 kugeza tariki 28/6/2024 yibanda kwigisha n’umugore n’umugabo kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzaye.

Ati “ Ibindi twabahuguyeho ni ukurebera hamwe ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’ihohoterwa icyaricyo n’ubwoko bwaryo”.

Abashakaye bagomba kwirinda gukorerana ihohotera rishingiye ku mubiri nko gukubita mugenze we, kumwicisha inzara ku mutuka, gukora imibonano mpuzabitsina idaturutse ku bushake bwa bombi, kwikubira umutungo n’ibindi byose byakurura amakimbirane mu rugo.

Nibyiza ko abantu bashakanye bajya inama ku byemezo bitandukanye bifatwa mu muryango ndetse bagafatanya no kwita ku burere bw’abana babo.

Urugo rurangwamo ihohotera akenshi rukunze guhura n’ingaruka zo kudatera imbere, ndetse rimwe na rimwe ugasanga ubana bakuze nta burere buhamye bafite kubera gukurira muri ayo makimbirane.

Kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye bibafasha kubana neza mubwumvikane birinda amakimbirane ndetse kubera gushyira hamwe bigafasha abana babo gukurana uburere bwiza n’umuryango ugatera imbere.

 

Leave A Comment