• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Kuhira bakoresheje imirasire y’Izuba byabongereye umusaruro

Abaturage bo mu karere ka Bugesera baterwa inkunga na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bavuga ko kuhira imyaka yaboye bakoresheje imirasire y’izuba byatumye bahinga ibihembwe byose by’ihinga ndetse no mu gihe k’impeshyi bakabasha guhinga bakeza imboga n’imbuto.

Niyobuhungiro Samson ni umugenerwabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali mu karere ka Bugesera avuga ko kuva aho baboneye imirasire y’Izuba babashije guhinga ibigembwe byose by’igihinga ndetse no mu gihe cy’impeshyi bagakomeza ubuhinzi bwabo.

Ati “ Ubundi aka karere gakunze gukaramo izuba ryinshi cyane ku buryo amapfa yatumaga tuteza imyaka yacu uko bikwiriye ariko kuva baduha imirasire y’izuba ubu tureza nta gihe tugira cyo guhinga duhora mu murima duhinga by’umwihariko mu gihe cy’izuba tugahimba imboga z’ubwo butandukanye”.

Imirasire y’Izuba ibafasha gukurura amazi mu kiyaga

Kuhira imyaka byatangiye gutanga umusaruro kuko ubu mu gihe cy’impeshyi baba basarura imboga bejeje izindi bazivomera.

Kuri ubu Niyobuhungiro avuga ko ubuhinzi buzabageza kure kuko ubu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yabubakiye Isoko bazajya bagurishirizamo umusaruro wabo.

 

Idamu babikamo amazi bavanye mu kiyaga

 

 

Leave A Comment