• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa 100 bahuguwe guhinga bya kijyambere no kurwanya isuri

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yahuguye abaturage 100 ifasha bo mu karere ka Bugesera gutera ibiti barwanya Isuri ndetse n’ibivangwa n’imyaka no gukora ifumbire y’imborera mu rwego rwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri iyi Komisiyo Gatera Gaston avuga ko amahugurwa bahaye abahinzi yakozwe mu gihe cy’iminsi 3 kuva tariki ya 21 kugera  28 Kamena 2024 hagamijwe kubongerera ubumenyi bwo kumenya guhinga Kijyambere ndetse no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ati “ Twahuguye abagenerwabikorwa  bashya 100  bo mu kagali ka Gihembe mu midugudu ya Nyakariba, Ruzinge na Nyarubande ku bijyanye n’ubuhinzi bwa kijyambere. Hibanzwe cyane uburyo bwiza bwo gukora ifumbire y’imborera hakoreshejwe ibisigazwa by’umusaruro ndetse n’umwanda ukomoka ku matungo, Uburyo bwiza bwo kurinda indwara n’ibyonnyi mu murima, Uburyo bwiza bwo kurwanya isuri mu murima, Ibintu by’ingenzi umuhinzi aba agomba kwitaho kugira ngo umusaruro ukomoka ku buhinzi wiyongere (modern techniques).

Barimo bahugurwa uko bakora ubuhinzi buteye imbere

Uburyo bwo gukoramo ifumbire y’imborera hakoreshejwe ibisigazwa by’umusaruro ndetse n’umwanda ukomoka ku matungo ni uburyo bworohera abahinzi kuko ibyo bayikoramo baba babibona hafi yabo bikabafasha kongera umusaruro wabo.

Ati “ Ufata ibisigazwa by’imyaka ukabirunda hamwe bayamara kubora mu gihe cy’ibyumweru 2 ukaba watangira kuyifumbiza, mu gihe cyo gutera imyaka nibwo umuhinzi ashobora yivanga tera cyangwa akayivanga mbere akabona gutera imyaka”.

Uburyo bwiza bwo kurwanya isuri mu murima ni ugutera ibyatsi ku miryanyasuri no kuyica aho umurima urangirira kugira ngo umuhinzi arinde ubutaka gutwarwa.

Ibiti bivangwa n’imyaka mu murima nabyo birinda ubutaka gutwarwa rimwe na rimwe bikaba byatanga umusaruro igihe umuhinzi yateyemo ibiti by’imbuto.

Gutera ibiti birwanya isuri

Uburyo bwo kurwanya ibyonnyi mu myaka umuhindi aba agomba gutera umuti ku gihe ku gira ngo imyaka itangizwa n’udukoko bikamutera igihombo.

 

 

Leave A Comment