• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Padiri Felicien Hategekimana yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 nibwo Padiri Padiri Felicien Hategekimana yasezweho bwa nyuma ashyingurwa mu cyubahiro mu irimbi rya Diyosezi ya Gikongoro.

Imihango yo gushyingura Padiri Felicien Hategekimana yitabiriwe n’Abepisikopi n’Abasaseredoti batandukanye ,bamuragiza umubyeyi Bikiramariya yakundaga cyane .

Yaherekejwe Gikirisitu

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Myr Celestin Hakizimana yihanganishije ababyeyi ba Padiri Felicien Hategekimana, abavandimwe be, incuti, Abapadiri bagenzi be n’abakirisitu avuga ko adapfuye ahubwo yimutse agiye gukomereza ubutumwa bwe ahandi, avuga kandi ko ibyiza byose yakoze bitazibagirana, asaba abasigaye kumwigiraho.

Faratiri Mpayimana Fabien na Faratiri Hagenimana Janvier barwaje Padiri Felicien Hategekimana, bavuze ko mu burwayi bwe yaranzwe no gusenga, kuvuga ishapure y’impuhwe z’Imana, arangwa no kwihangana no korohereza abarwaza. Agakunda gushimira, arwarana ukwemera n’ukwihangana ibyo bavuze ko bakwiye no kumwigiraho mu rugendo barimo

Padiri Felicien Hategekimana yashyinguwe 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Agnes Uwamariya watabaye Diyosezi ya Gikongoro yavuze ko Padiri Felicien Hategekimana babuze yari Umubyeyi akaba n’incuti, kandi ko bazakomeza kwibuka ibikorwa byamuranze mu kubana n’abakirisitu ari n’abo baturage babo, mu burezi no muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro kandi bazakomeza kuzirikana indangagaciro zamuranze zibatera gususuruka.

Tariki 8 Nyakanga 2024, ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw Padiri Felicien Hategekimana, witabye Imana mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (HUB), azize Kanseri y’Umwijima.Kinyamateka yifuje kubagezaho amateka y’uyu mupadiri witabye Imana ku myaka 48 y’amavuko.

Padiri Hategekimana Felicien yavutse ku wa 08 Gashyantare 1976, avukira mu Ntara y’Amagepfo, mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa kitabi, Akagari ka Mujuga, mu mudugudu wa Uwinka. Aha yavukiye hakaba hari muri Paruwasi ya Mbuga, ubu hakaba ari muri paruwasi ya Kitabi.

Padiri Felicien yahawe isakaramentu rya Batisimu n’iry’Ukaristiya ya mbere ku wa 15 Mata 1990 ahabwa isakaramentu ry’Ugukomezwa ku wa 04 Mutarama 1991. Yahawe Ubusaserdoti ku wa 13 Kanama 2011.

Padiri Felicien yize amashuri Abanza ku Mujuga na Nkumbure guhera mu 1983 kugera mu 1992. Amashuri yisumbuye ayiga muri COLLEGE DE KIBEHO na GSNDP CYANIKA kuva mu 1992 kugera mu 1998. Yinjiye mu Iseminari nkuru mu 2003. Yakomereje muri Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi Kuva mu 2003 kugera 2006. Avuye i Kabgayi yakomereje mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva 2006 kugera 2011.

Mu bindi yakoze mbere yo kuba padiri yabaye umwarimu mu mashuri abanza ya Nyabimata kuva 1998 kugera 2002.Kuva 2002 kugera 2003 yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza n’iterambere muri Caritasi ya Diyosezi ya Gikongoro. Amaze kuba padiri yize Ishuri rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE), kuva 2012 kugera 2014.

Amaze kuba Padiri yakoreye ubutumwa ahantu hatandukanye. Ku wa 22 Ukwakira 2011 kugera kuwa 08 Ukwakira 2012, yabaye Padiri wungirije muri Paruwase ya Muganza. Ku wa 08 Ukwakira 2012 kugera kuwa 01 Ukuboza 2016, yakoreye ubutumwa muri Paruwase ya Gatare ayobora ishuri rya G.S Gatare. Kuva ku wa 1 Ukuboza 2016 kugera kuwa 31 Gicurasi 2019 yakoreye ubutumwa muri Paruwase ya Kibeho ayobora ishuri rya G.S Marie Merci Kibeho.

Ku wa 31 Gicurasi 2019 kugera kuwa 30 Kamena 2021, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi ya Cyanika ari Padiri mukuru naho ku wa 01 Nyakanga 2021 kugera kuwa 17 Kamena 2022 yari umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro.

Padiri Hategekimana Felicien yatangiye kurwara guhera muri Nzeri 2022. Yitaby Imana ku wa 08 Nyakanga 2024, Saa 16h20 mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare. Igikorwa cyo kumusezeraho no kumuherekeza giteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024, kuri Katederali ya Gikongoro.

 

Leave A Comment