• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yamurikiye abagenerwabikorwa Isoko yabubakiye

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 mu karere ka Bugesera yamurikiye abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Ngeruka Isoko yabubakiye.

Iri soko ryubatswe ku bufatanye n’akarere ka Bugesera aho katanze ikibanza isoko ryubakwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Isoko baritashye 

Iri soko rizajya rikoreramo abacuruzi 40 rikaba ryuzuye ritwaye asaga hafi miliyoni 22frw.

Kaligirwa Annonciata Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko iri soko ryubatswe kugira ngo ribe igisubizo ku bahinzi b’imbuto n’imboga muri uyu murenge bari bafite ikibazo cy’aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Kaligirwa yashimiye ubufatanye bw’akarere ka Bugesera mu rwego rwo guteza imbere abaturage baho.

Ati ” Iri soko muzarifate neza, kuko ari iryanyu mwe bagenerwabikorwa  ndetse muzakomeze guhinga imboga nyinshi kandi mu buryo bwa kijyambere, kubera ko mubonye aho muzajya mugurishiriza umusaruro wanyu kandi hafi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yashimiye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro igikorwa cyiza bakoze cyo kubaka isoko kuko biri mu byunganira akarere kwesa imihigo yo guteza  imbere umuturage.

Meya Mutabazi yasabye abacuruzi ndetse n’abaturage gukomeza kwirinda ndetse no gukumira amakimbirane yo mu miryango kuko ari intandaro y’ubukene.

Ati ” Iri soko muzaribyaze umusaruro, muhagirire isuku ndetse mujye mwakira neza ababagana”.

Kaligirwa Annonciata umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu murenge wa Ngeruka, akagali ka Murama, umudugu w’Ikoni, mu karere ka Bugesera bavuga ko iri Soko batashye ku mugaragaro rizabarinda igihombo cy’umusaruro wabo wangirikaga kubera kutabona aho bawucururiza igihe weze.

Twagirayezu Vicent ni umuhinzi w’imboga n’imbuto avuga ko ubundi bahuraga n’igihombo cyo kutabo aho bagurishiriza umusaruro wabo.

Ati “ Ntabwo nabura kukubwira ko nubwo batwigishaga guhinga kijyambere ariko iyo twezaga hari ibyapfaga ubusa cyane imboga kuko tutari dufite aho kubicururiza ubu rero turashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro n’akarere ka Bugesera bafatanyije bakatwubakira rino soko tukazajya tubona uko ducuruza ibyo twejeje”.

Isoko rizajya ricururizwamo imbuto n’imboga 

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali basanzwe bageza ibikorwaremezo ku bagenerwabikorwa babo muri aka karere mu rwego rwo guteza imbere abagenerwabikorwa bo mu murenge wa Ngeruka.

Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga ibibakorerwa kuzacunga umutekano wabyo, ndetse no kuzabibyaza umusaruro mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere, cyane cyane guhinga mu buryo bwa kijyambere imboga n’imbuto.

Umuhango wo gutaha iri soko witabiriwe n’abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro  (CDJP) Kigali, umuyobozi w’akarere ka Bugesera ndetse n’abandi bakozi b’akarere batandukanye, umuyobozi w’umurenge wa Ngeruka, abagenerwabikorwa b’umushinga ndetse n’abaturage b’umurenge wa Ngeruka.

Leave A Comment