• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, wo muri Diyosezi Gatolika ya Byumba wari urwariye mu bitaro bya CHUK, yitabye Imana ku cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 azize uburwayi bwo guturika imitsi y’ubwoko ‘Stroke’ .

Imihango yo guherekeza no gushyingura uwo Mupadiri izaba ku itariki ya 30 Nyakanga 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryo kubika Diyosezi ya Byumba imaze gushyira ahagaragara.

Ni itangazo rigira riti “Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Papias Musengamana, afatanyije n’umuryango wa Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, ababajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana n’Abakirisitu bose ba Diyosezi Gatolika ya Byumba, abavandimwe n’inshuti ko uwo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere yitabye Imana, kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024 mu bitaro bya CHUK”.

Iryo tangazo rirerekana ko imihango yo kumuherekeza no gushyingura izaba ku itariki 30 Nyakanga 2024, aho saa saba hazahimbazwa Misa yo kumuherekeza muri Katedarali ya Byumba, ikazakurikirwa no gushyingura mu irimbi rya Diyosezi ya Byumba.

Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere, yakoreraga ubutumwa bwe bwa Gisaseridoti muri Katedarali ya Byumba.

Ni urupfu rwakoze ku mitima ya benshi bakundaga uwo mupadiri, bamwe bandika ubutumwa bumwifuriza kuruhukira mu mahoro, bihanganisha n’umuryango we bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Habineza Alphonse yagize ati “Nyagasani yitangiye amwakire aruhukire mu mahoro”.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024, Kiliziya Gatolika ipfushije Abapadiri babiri, aribo Padiri Salvain Ndayizeye Habiyambere wa Diyosezi ya Byumba, witabye Imana yariki 21 Nyakanga na Padiri Félicien Hategekimana wo muri Diyosezi ya Gikongoro, witabye Imana tariki 08 Nyakanga 2024.

Leave A Comment