• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Antoine Cardinal Kambanda yasobanuye urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside no kwizihiza Isabukuru ya Kiliziya mu Rwanda

Mu kiganiro Umunyamakuru Françoise Niamien wa Vatican News yagiranye na Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yamusobanurira urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside no kwizihiza Isabukuru ya Kiliziya mu Rwanda.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko iyi sabukuru ari igihe cyo gusuzuma umubano Abakirisitu Gatolika bafitanye n’Inama ndetse na bagenzi babo.

Ati “Tugomba gusuzuma inshingano dufite nk’Abakirisitu yo kuba abahamya b’urukundo n’ijambo ry’Imana mu bantu. Iyi sabukuru ni umwanya wo kwiyunga n’Imana na bagenzi bacu. Itwerekeza ku hazaza h’ubuntu n’impuhwe z’Imana.”

Yasobanuye ko iyi sabukuru ari umwanya wo gushimira Imana ko Kiliziya Gatolika yateye imbere mu Rwanda, bigaragazwa n’ibikorwa by’ivugabutumwa byagutse, Paruwasi na Kiliziya zikiyongera.

Ati “Ku rundi ruhande, ni amahirwe yo gusaba Imana imbabazi kuko twayihemukiye. Mu mateka yacu, habayeho ibihe tutabayemo abahamya b’ubutumwa bwiza.”

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Kiliziya Gatolika yunze Abanyarwanda nyuma y’amateka ashaririye ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari yaratandukanyije umuryango nyarwanda. Ati “Ibi bihe byadusabye gushyira imbaraga mu kwiyunga n’Imana, kwiyunga n’amateka yacu ndetse na bagenzi bacu…Iri torero ryatanze umusanzu w’ingenzi mu kongera kubaka umuryango nyarwanda n’igihugu.”

Niamien ati “Mbese iyi sabukuru ntizaba gusa umwanya wo kwiyunga n’abizera ba Gatolika gusa, ahubwo izaba iri mu mutima w’igihugu?”

Antoine Cardinal Kambanda yasubije ko iyi sabukuru ari umwanya w’ubwiyunge, asobanura ko buri mu buryo butatu.

Ati “Ubwa mbere ni ukwiyunga n’Imana kubera ko icyaha cyose n’ubuhemu bwose ari icyaha tuba dukorera Imana. Icya kabiri, ni ukwiyunga nawe ubwawe. Twabaye mu bihe bikomeye bya jenoside, bisobanuye ko hari ushobora kuba mu makimbirane na we ubwe. Icya nyuma, tugomba kwiyunga n’amateka yacu, tukiyeza nyuma yo kwiyunga n’Imana, umuntu akiyunga na we ku giti cye. Muri ubu buryo, tuziyunga n’abandi. Ni gahunda ikomeye tugiye kwinjiramo. Igihugu cyacu kirayikeneye kugira ngo amahoro yacyo atere imbere.”

Arikiyepisikopi wa Kigali yavuze ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda, ibinyujije mu gutanga umusanzu mu burezi no mu buzima.

Ati “Uburezi bwa Gatolika mu Rwanda bufite agaciro kanini. Amashuri yacu yakira abana barimo n’abo mu yandi matorero.”

Yagaragaje ko Kiliziya Gatolika ikeneye abarimu benshi kandi ko hakenewe abakirisitu benshi binjira mu rwego rw’uburezi kugira ngo bakemure imbogamizi zikirimo.

Ati “Mu rwego rw’uburezi n’ubuzima, dukorana na Leta y’u Rwanda, Abanyarwanda bose bagahabwa serivisi hifashishijwe ubwisungana mu kwivuza. Itorero rinafasha abakene kujya mu bwisungane mu kwivuza.”

Yabajijwe icyo Inama y’Abepisikopi yitezweho mu myiteguro y’iyi sabukuru, asubiza ko ikintu cya mbere ari ukuvugurura no kongera imbaraga ibikorwa by’ukwemera.

Ati “Buri sabukuru igomba kwera imbuto nziza mu myemerere, binyuze mu kwakira agakiza n’ibindi. Icya kabiri, twiteze ubwitabire bw’abakirisitu mu bikorwa by’ubuzima busanzwe n’itorero.”

Yakomeje ati “Icya gatatu, twese tugomba kongera imbaraga mu kwihuriza hamwe no mu ivugabutumwa kubera ko uwakiriye agakiza wese afite inshingano yo kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Icya kane, duhamagarira abantu guhanga udushya umunsi ku wundi kugira ngo ivugabutumwa rirambe, cyane cyane mu gutanga ubuhamya mu bikorwa by’ubuvandimwe.”

Kuko insanganyamatsiko y’iyi sabukuru igira iti “Turangamire Krisitu; soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ari igihamya cy’amateka ya Kiliziya Gatolika n’u Rwanda muri rusange.

Ati “Turangamira kuri Kirisitu, we soko y’ubuvandimwe, amahoro ndetse n’amizero y’igihugu cyacu. Abanyarwanda twavuye mu bihe bibabaje by’amacakubiri n’ubugizi bwa nabi. Uyu munsi twiyemeje kuba mu gihugu cy’ubuvandimwe n’amahoro.”

Antoine Cardinal Kambanda yasabye itorero, by’umwihariko mu Rwanda kwita ku muryango, asobanura ko ari wo itorero rishingiyeho. Yasabye kandi ko abato bategurwa kugira ngo bazagire imiryango myiza.

Ati “Ivugabutumwa ritangirira mu muryango.”

Arikiyepisikopi wa Kigali yasabye abakirisitu gukomeza ubuvandimwe, asobanura ko ari bwo bushobora guhagarika amakimbirane yugarije Isi muri iki gihe.

Ati “Kubaho mu buvandimwe bituha ibyishimo n’amahoro bituruka ku Mana. Nk’uko nabivuze, bitangirira mu muryango. Umwana ukundwa, ukurira muri uru rukundo n’ibyishimo by’umuryango, aba gusa intumwa y’amahoro.”

Mbere y’uko hizihizwa umunsi nyirizina tariki ya 6 Ukuboza 2025, guhera tariki ya 10 Gashyantare 2024 muri Diyosezi ya Kabgayi hatangiriye ibikorwa biwubanziriza bizagera muri Diyosezi zose za Kiliziya Gatolika mu Rwanda uko ari icyenda.

Mu mwaka utaha wa 2025, Kiliziya Gatolika izizihiza imyaka 125 imaze igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 yo gucungurwa kw’ikiremwamuntu.

 

Leave A Comment