• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Urubyiruko rwigishijwe uburyo bagomba kwitegura kuba ababyeyi beza

Muri Zone y’Ikenurabushyo ya Rwankuba, Urubyiruko rwahuriye mu Ihuriro ry’urubyiruko rwahawe ikiganiro ku buryo bagomba kwitegura kuba ababyeyi beza, babungabunga ubuzima bwabo bw’imyororokere.

Ikiganiro bagihawe na Padiri Donatien Twizeyumuremyi Umuyobozi wa Serivise y’Iterambere rya muntu ryuzuye ndetse na Kayitesi Catherine ukuriye Serivise y’ubusugire bw’ingo muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi yasobanuriye urubyiruko ko umurimo wo guteza imbere muntu ku buryo bwuzuye (uko yakabaye) wibanda mu guteza imbere ikiremwa muntu mu cyubahiro akesha Imana, ugaha agaciro uburenganzira bwa muntu, ubuzima, ubutabera n’amahoro.

Ati “ Iyi Serivise yita mbere na mbere ku bibazo bishingiye ku murimo no ku bukungu, kurengera urusobe rw’ibinyabuzima n’isi nk’inzu rusange, ku bimukira no ku byihutirwa birengera ikiremwa muntu.

Hejuru y’ibyo, SDHI igomba kwamamaza no gushimangira inyigisho mbonezamubano za Kiliziya zerekeye iterambere rya muntu wese uko yakabaye, ariko nanone ikagaragaza kandi igasobanura ibyo inyokomuntu ikeneye muri iki gihe n’ikizaza, byose bimurikiwe

Padiri Donatien Twizeyumuremyi yasobanuye ibikorwa shingiro bya serivise y’iterambere rya muntu muri Arikidiyosezi ya kigali.

  1. Guteza imbere imibereho myiza y’abakene n’abatishoboye no kubafasha kwiteza imbere.
  2. Gushyigikira ibikorwa byimakaza ubufatanye nk’amashyirahamwe n’amahuriro atandukanye hagamijwe kwitabira ibikorwa by’urukundo.
  3. Gushaka no gutanga ubufasha bukenewe mu bihe by’amage.
  4. Guteza imbere ndetse no gushyigikira ibikorwa bigamije no kurengera ubuzima, birimo kwita ku isuku n’isukura, kwita ku barwayi n’abanyantege nke , kubungabunga uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse no guteza imbere Guhesha agaciro no kwita ku bikorwa bigamije guhanga imirimo idashamikiye ku buhinzi, cyane cyane hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko n’ abaciriritse.
  5. Kubungabunga, kurinda no gusigasira ibidukikije, byumwihariko guha agaciro ibikomoka ku mashyamba, gutera ibiti no kongera ibiti by’imbuto;

Ku birebana n’ ubuzima iyi serivise izamura kandi igashyigikira ibikorwa byose biteza imbere ubuzima bukwiye kandi bwuzuye.

Ati “ Iyi servise y’iterambere rya muntu ryuzuye yita kandi igaha agaciro ibitekerezo n’ibikorwa byose byo kwita ku barwayi n’abanyantege nke, abafite ubumuga, n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima. Ifatanya n’abandi gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abakozi bo kwa muganga, gushaka ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’imiti.”

Muri ibi bikorwa SDHI ikorana na Paruwasi, Imiryango y’ Abiyeguriyimana, Imiryango ishamikiye kuri Kiliziya ikora mu birebana n’ubuzima, cyangwa se indi miryango yihariye ariko ikora ubutumwa busa n’ubwa Kiliziya.Ubwo butumwa bukorwa mu buryo bukurikira:

  1. Kuvugurura imitangire ya serivisi y’ubuzima binyuze mu mahugurwa n’imenyekanisha rusange mu baturage ku birebana n’ ubuzima.
  2. Kurwanya no gukemura amakimbirane; no gusesengura no kugaragaza ibishobora gutuma abaho cyose.
  3. Kugira uruhare mu gukumira icyahungabanya amahame shingiro y’ikiremwamuntu;
  4. Gushishikaza no gusobanurira abaturage amategeko n’amabwiriza y’ingenzi bigenga imibereho myiza, ubukungu na politiki;
  5. Guhugura abaturage kubirebana n’uruhare rwabo mu buyobozi bubegereye kandi bubabeereye;
  6. Gufata iyambere mu kurwanya ruswa, guteza imbere ubuyobozi bwiza buha agaciro inyungu rusange; 6. Kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka amahoro, no guhugura abakunzi b’amahoro mu muryango nyarwanda.
  7. Gushyigikira ibitekerezo birwanya icuruzwa ry’abantu, gukoreshwa uburaya, kubyaza inyungu abana n’abantu batishoboye ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’ ubucakara no gutesha agaciro umubiri;
  8. Gutega amatwi abafite ibibazo bose mu muryango nyarwanda;
  9. Kwita ku bibazo birebana n’imfungwa n’abagororwa abatereranwe; Kiliziya kandi ikurikirana uko bikwiye ibibagenewe.
  10. Muri iyi serivise, Kiliziya yita ku bibazo birebana na babandi basize ibihugu byabo cyagwa babivanywemo, abaciye bugufi, abarokotse imirwano n’ ibiza, imfungwa, abashomeri n’ abagirwaho ingaruka zo muri iki gihe z’ ubucakara no kubabazwa ku mubiri, ndetse na babandi ukwishyira ukizana kwabo kugererwa ku mashyi.

 

 

Leave A Comment