• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Gutorerwa kuba Umwepisikopi nabyakiranye ibyishimo n’igihunga – Musenyeri Ntagungira

Musenyeri Ntagungira Jean Bosco watowe na Papa Francisco kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024, avuga ko ari inkuru yakiranye ibyishimo bivanze n’igihunga.

Mu kiganiro amaze kugirana na Pacis TV, Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, yagize ati “Nabyakiranye ibyishimo ariko n’igihunga birumvikana, ni umurimo utoroshye gutorerwa kuba Umwepisikopi, ni uguca bugufi ukemera ko uwo murimo utazawifasha, ko ugomba kuwufatanya n’abasaseridoti biyo Diyosezi nsuhuza kandi mbwira ko nishimiye guwufatanya n’abakirisitu bose, kuva ku mukuru kugera ku muto kuko twese turi amaboko ya Yezu Kirisitu kugira ngo twubake ingoma y’Imana muri Diyosezi ya Butare”.

Yakomeje agira ati “Nje mbasanga kugira ngo dufatanye urwo rugendo rwo kubaka ingoma y’Imana, abasaseridoti ndababwira ko nje mbasanga nk’umuvandimwe wabo, mugenzi wabo nk’Umwepiskopi wabo kandi ko niteguye gufatanya nabo imirimo yose n’ubutumwa Kirisitu aduha twese tubifashijwemo nawe”.

Musenyeri Ntagungira, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu basominari nk’abasaseridoti b’ejo hazaza, ababwira ko batagomba gucika intege kuko abasabira kandi ko abishimira igihe cyose, anabifuriza kugera ku mugambi wabahagurukije iwabo mu rugo.

Mpuye na Ntagungira namubwira nti uraho neza Musenyeri-Musenyeri Rukamba

Musenyeri Philippe Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abajijwe ikibazo ku ijambo yabwira Ntagungira watorewe kumusimbura, yavuze ko yabanza kumusuhuza mu cyubahiro cye.

Ati “Icya mbere namubwira nti uraho neza Musenyeri, kuko ntakiri Padiri gusa, ubu ni Musenyeri, umusenyeri ni umubyeyi, ububyeyi bwe ni Umushumba uragirira Imana, uragirira Yezu Kirisitu, hazaba n’igihe cyo kumubwira ngo iki kimenye, kiriya kimenye, icya mbere ni umutima wagutse, umutima w’ububyeyi ukunda abantu kandi wakira abantu bose, akishyira mu maboko y’Imana”.

Arongera ati “Azahura n’ibibazo nawe atazi nanjye ntazi, ariko ibyo byose ntacyo bitwaye kuko uba uzi ko Imana ikuri hafi, ko muri kumwe, ntabwo Yezu Kirisitu adutererana gusa icyo adusaba ni ukuba ababyeyi b’abantu, buri gihe ni ukuba abashumba nk’uko ibyo yabwiye Petero Mutagatifu, ni ukuba abarobyi b’abantu akazajya areba, ese abana nzabamarira iki, ese abasaza n’abakecuru nzabamarira iki, ese abapadiri nzabamarira iki”.

Akomeza agira ati “Musenyeri Ntagungira afite ubwenge buhagije, umutima arawufite ahasigaye ni ukugira imbaraga akagenda, ntabwo biteye ubwoba umurimo atorewe ni mwiza, ariko kandi si n’umurimo woroshye”.

Musenyeri Rukamba yavuze ko atatunguwe no kuba asimbuwe kuko yari yarandikiye Papa amumenyesha ko ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru, avuga ko yari amaze umwaka urenga yandikiye Papa aranamusubiza.

Ati “Kuva icyo gihe nari nzi ko nzagira umusimbura, nta kintu kintunguye kandi n’abandi bakoze mbere yanjye n’abatoya bazakora igihe cyabo igihe ni kigera bazasimburwa, ni ibintu bisanzwe, ariko ni inkuru nziza kuko iyo wamaze kwandikira Papa usigara uri ahantu hagati, hari ibintu bimwe udashobora gukora uko ubyifuza, ni byiza rero ko haza umwepisikopi mushya ukora ako kazi ku buryo busanzwe”.

Mubyo Musenyeri Rukamba yakoze, harimo gushinga Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, gushinga Seminari nkuru ya Nyumba n’ibindi.

Gutorwa kwa Ntagungira ni iby’agaciro gakomeye kuri Cardinal Kambanda

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyesikopi wa Kigali ni umwe mubishimiye inkuru y’itorwa rya Padiri Ntagungira wo muri Arkidiyosezi abereye umuyobozi.

Yagize ati “Ni inkuru nakiranye ibyishimo byinshi nka Arkidiyosezi ya Kigali, aho Nyirubutungane Papa Francisco yongeye kudutoramo umupadiri ushyirwa mu rwego rw’Abepisikopi, ni ibyishimo bikomeye”.

Arongera ati “Turashimira Imana mbere na mbere, kuko ariyo mugenga w’amateka yacu, Imana itora uwo ishatse igihe ishakiye naho ishatse, turashimira Imana kuko yabengutse Arkidiyosezi ya Kigali, igatora umusaseridoti wayo, ni ibyishimo ku muryango w’abakirisitu ku muryango w’abasaseridoti dukorana ubutumwa”.

Cardinal Kambanda yavuze ko yamenye Musenyeri Ntagungira kera, kuva ubwo bigaga mu Nyakibanda, aho Musenyeri Ntagungira yigaga inyuma ye ho imyaka itatu, Musenyeri Ntagungira kandi asimbura Cardinal mu butumwa bw’uburezi muri Seminari into ya Ndera.

Mu butumwa Cardinal Kambanda yageneye Musenyeri Ntagungira, yagize ati “Icyo namubwira nuko umwepisikopi ari umuntu ugombna kuba hafi y’abakirisitu ashinzwe nk’umushumba mwiza, umwepisikopi agomba kujya imbere y’ubushyo ashinzwe kugira ngo bumurebereho, bumukurikire, bukurikize urugero rw’ukwemera”.

Yongeye agira ati “Umwepisikopi kandi agomba no kujya inyuma kugira ngo za ntama zifite intege nke zigenda gahoro cyangwa se zavunitse zicumbagira zitaza gusigara zigatakara, agomba no kugera hagati akamenya impumeko iri mu bushyo bwe nk’uko Nyirubutungane Papa abivuga ko umwepisikopi agomba guhumura impumuro y’intama ze, bivuze ngo ni ukuba hafi y’abakirisitu ashinzwe”.

Musenyeri Ntagungira ni Umwepisikopi wa kane utowe muri Arkidiyosezi ya Kigali, akaba n’umwepisikopi wa gatatu wa Diyosezi ya Butare, inyuma ya Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi na Musenyeri Philippe Rukamba.

 

 

Leave A Comment